Ikipe ya FC Barcelona yatsinze Borussia Dortmund, Arsenal itsinda AS Monaco naho Manchester City itsindwa na Juventus mu mikino yo ku munsi wa Gatandatu wa UEFA Champions League.
Iyi mikino yakinwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 11 Ukuboza 2024 ku bibuga bitandukanye. Kuri Signal Iduna Park Borussia Dortmund yari yakiriye FC Barcelona. Umukino watangiye ikipe ya FC Barcelona isatira cyane ndetse byanashobokaga ko mu minota 6 ya mbere iba yabonye igitego gusa nti byayikundira.
Ku munota wa 13 Lamine Yamal yahaye umupira mwiza Raphinha arekuye ishoti rinyura impande y'izamu. Ikipe ya Dortmund nayo yanyuzagamo igasatira binyuze ku bakinnyi barimo Jame Gittens nk'aho yahinduye umupira mwiza ugasanga Marcel Sabitzer gusa kuwubyaza umusaruro bikaba ikibazo.
Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Borussia Dortmund yakomeje kurusha FC Barcelona ibijyanye no kurema uburyo bwinshi imbere y'izamu, gusa rutahizamu wayo Serhou Guirassy akabupfusha ubusa.
Mu gice cya kabiri ikipe ya FC Barcelona yaje isatira ndetse ku munota wa 53 ihita inafungura amazamu ku gitego cyitsinzwe na Raphinha ahawe umupira na Dani Olmo.
Bidatinze Dortmund nayo yaje kubona igitego cyo kwishyura cya penariti yavuye ku ikosa Pau Cubarsi yakoreye Serhou Guirassy ndetse aba ari nawe uyitera ayishyira mu nshundura.
Ku munota wa 75 FC Barcelona yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Ferran Torres ku mupira yahawe na Fermon Lopez.
Nubwo iyi kipe yo muri Espagne yari imaze gutsinda ariko ba myugariro bayo bakomeje gukora amakosa ya hato na hato maze ku munota wa 78 Serhou Guirassy atsinda igitego cya 2 cya Borussia Dortmund.
Ku munota wa 85 Ferran Torres yaje gutsinda igitego cya 3 cya FC Barcelona ku mupira yahawe na Lamine Yamal ndetse bihita binafasha iyi kipe kurangiza umukino itsinze Borussia Dortmund ibitego 3-2.
Indi mikino yakinwe Arsenal ibifashijwemo na Bukayo Saka na Kai Havertz yatsinze AS Monaco 3-0, Juventus itsinda Manchester City 2-0, Benfica inganya na Bologna 0-0, Feyenoord itsinda Sparta Prague 4-2 naho VFB Stuttgart inyagira Young Boys 5-1.
Uko urutonde rwa UEFA Champions League ruhagaze kugeza ubu
TANGA IGITECYEREZO