Umuvugizi w'ikipe ya Kiyovu Sports, Minani Hemed yahakanye ibyo kuba abakinnyi bayo bafashe umwanzuro wo kutazakina na APR FC anavuga iby'amafaranga bagombaga kwishyura abakinnyi none akaba yarafatiwe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri taliki ya 10 Ukuboza 2024. Minani Hemed yahakanye amakuru yavugaga ko abakinnyi ba Kiyovu Sports batazakina umukino bafitanye na APR FC ku munsi wejo batarahembwa amafaranga y'imishihara babweremo.
Yavuze ko abakinnyi b'urucaca ku munsi wejo bakoze imyitozo ndetse ko baramutse badakinnye baba bahaye abayobozi ihurizo. Yagize ati: "Ku munsi w'ejo abakinnyi imyitozo barayikoze, abatarabonetse byari impamvu zizwi nka Juma amaze igihe arwaye ariko abandi bose bakoze imyitozo.
Rero abakinnyi barahari hanyuma icyo bavuze ko batazakina umukino na APR FC batari bahembwa ubwo ni uhurizo baba bahaye ubuyobozi bakagombye kuba barahembwe mbere y'umukino wa Musanze FC".
Yakomeje avuga ko amafaranga bagwakiye kuba barahembye yafatiririwe na Hotel yabatsinze mu rubanza yitwa Igitego.
Ati: "Inkuru rero nabahamiriza nuko ibivugwa abantu bakabyumva cyangwa ntibabyumve nuko amafaranga twakabaye twarahembye Umujyi wa Kigali wari waraduhaye miliyoni 23 Frw yageze kuri kuri konti, bitewe n'urubanza Kiyovu Sports yatsinzwemo na Hoteli Igitego biba ngombwa ko bayafatira.
Urwo ruhanza ubundi Kiyovu Sports irasabwa gutanga miliyoni 30 Frw gusa yarajuriye ariko kubera ko twatinze kujurira badusaba kubanza gushyira mu bikorwa uko urubanza rwarangiye. Ibyo byatumye amafaranga twabonye avuye muri Rwanda Premier League na miliyoni 26 Frw zari zuvuye mu mujyi wa Kigali kugira ngo duhembe nazo zirafatirwa".
Minani Hemed yavuze ko ubwo Kiyovu Sports iramutse itagaragaye ku mukino na APR FC cyaba ari ikimenyetso ko cyuko ubuyobozi budahari.
Ati: "Hanyuma rero ubwo ibisagaye birumvikana kuba Perezida ahari, kuba Perezida buriya ni inshingano zigoye byanze bikunze tugomba kumva ubusabe bw'abakinnyi ariko icyo twakizeza abantu nuko ikipe nka Kiyovu Sports bigeze aho ku mukino wa APR FC ikipe itagaragara cyaba ari ikimenyetso cyuko ubuyobozi budahari.
Turabizeza ko rero umukino uzaba uko byagenda kose ndetse n'ubusabe bw'abakinnyi komite iraza kugira icyo ibuvugaho".
Biteganyijwe ko Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n'amanota 7 izakirwa na APR FC ku munsi w'ejo saa cyenda kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa kane wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO