Kigali

Bashar al -Assad wari Perezida wa Siriya agahirikwa ku butegetsi agahunga igihugu ni muntu ki ?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/12/2024 17:04
0


Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Perezida wa Siriya, Bashar al -Assad yahiritswe ku butegetsi n’inyeshyamba ahita ahungira mu Burusiya kiyoborwa na Putin. Amakuru avuga ko abamuhiritse ku butegetsi bari gushaka uko bashyiraho ugomba kumusimbura.



Bashar al-Assad ni umunyapolitiki w'Umunyasiriya wabaye Perezida wa Siriya kuva mu 2000 kugeza mu mwaka wa 2024. Yavukiye i Damascus, ku itariki ya 11 Nzeri 1965, akaba ari umuhungu wa Hafez al-Assad, Perezida wa Siriya wabanje, akaba ari we wategetse Siriya kuva mu 1971 kugeza apfuye mu 2000.

Nyuma y’urupfu rwa mukuru we Bassel al-Assad witabye Imana mu 1994, Bashar al -Assad yagarutse mu gihugu cye avuye mu Bwongereza aho yigaga Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Yaje kuba Perezida wa Siriya igihe kinini, ariko mu minsi micye ishize yahiritswe ku butegetsi n'inyeshyamba ahita ahunga igihugu.


Bashar al -Assad yize amashuri abanza n’ayisumbuye muri Siriya, mu murwa mukuru, Damascus. Amashuri Makuru yayigiye muri Kaminuza ya Damascus, Bashar yize ibijyanye n'ubuvuzi bw'amaso muri Kaminuza ya Damascus, yarangije kwiga ubuvuzi mu 1988 muri Western Eye Hospital london mu Bwongereza.

Nyuma yo kurangiza muri Siriya, Bashar yahise ajya kwiga ibijyanye n’ubuvuzi bw'amaso mu Bwongereza, aho yakoraga nk’umuganga wihugura mu bitaro bya Western Eye Hospital i London.

Nyuma y’urupfu rwa mukuru we Bassel al-Assad mu 1994, Bashar yahamagariwe gutaha muri Siriya kugira ngo yinjizwe mu bya politiki.Yakurikiranye amasomo mu kigo cya gisirikare cya Homs Military Academy, aho yahawe imyitozo mu bya gisirikare. Mu gihe gito, yazamuwe mu ntera, aba Colonel mu ngabo za Siriya.

Hafez al-Assad, se wa Bashar, yari yarashyizeho uburyo bwo kwimika ubutegetsi bwa cyami muri Siriya, byatumye nyuma y’urupfu rwe mu 2000, Bashar akurikira mu mwanya we.

Bashar yatangiye ubutegetsi afite icyizere cy’uko azazana impinduka mu miyoborere, harimo kuvugurura ubukungu no guteza imbere demokarasi. Ariko, icyizere cy’abaturage cyayoyotse ubwo yakomeje uburyo bwa cyami bw'ubutegetsi bwa se, agafata ingamba zikomeye zo kurwanya abamurwanyaga.

Mu 2011, mu gihe cy’imyigaragambyo yiswe "Arab Spring," abaturage ba Siriya basabye impinduka za politiki n’ubwisanzure bw’ibanze. Bashar al-Assad yashyizeho zimwe mu mpinduka ntoya, ariko ahitamo gukoresha ingufu cyane mu guhagarika imyigaragambyo.

Ibi byavuyemo intambara y’abenegihugu yarambye imyaka 13, yatumye abaturage benshi bapfa, abandi bameneshwa, kandi igihugu kirimbuka cyane. Yagize uruhare rukomeye mu guhangana n'imitwe irwanya ubutegetsi bwe, harimo n'ikoresha iterabwoba.

Mu Ukuboza 2024, umutwe w’inyeshyamba warushijeho kwigira imbere, umaze gufata umurwa mukuru, Damascus, bituma ubutegetsi bwa Bashar buhirima. We n’umuryango we baje guhungaira.


Nubwo amakuru avuga ko Bashar al-Assad yahunze ajya mu Burusiya nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi mu ntambara y’abenegihugu muri Siriya mu Ukuboza 2024, intambwe yo guhunga yaturutse ku gufatwa kwa Damasiko, umurwa mukuru wa Siriya, n'imitwe y’abarwanyi bashakaga impinduka.

Urwego rw'Uburusiya rwemeye kumwakira we n'umuryango we, rutanga ubuhungiro bwa politiki. Uburusiya bwari umufatanyabikorwa wa Assad mu myaka myinshi y’intambara, bumuha ubufasha mu by’ingabo n’ubutasi. Iyi nkuru itanga ishusho y’uko umubano wa Assad na Kremlin wahoranye ishingiro ry’ibikorwa bya gisirikare byo gushyigikira ingoma ye.

Ubutegetsi bwa Bashar al-Assad bwakunzwe kunengwa cyane ku isi kubera ihohoterwa ry'uburenganzira bwa muntu n’ikoreshwa ry’ibikoresho bikomeye by’intambara birimo n’ibisasu by’ubumara.

Nubwo yari afite intego zo guteza imbere ubukungu bwa Siriya, amaherezo yaranzwe n’umutekano muke n’isenyuka ry’igihugu mu nzego nyinshi.


Siriya iri mu maboko y'Ubuyobozi bushya nyuma y'uko uwari Perezida wayo ahiritswe ku butegetsi


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND