Kigali

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/12/2024 9:44
0


Tariki 10 Ukuboza ni umunsi wa 344 mu minsi igize uyu mwaka, hasigaye iminsi 21 uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Tariki ya 10 Ukuboza buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’uburenganzira bwa muntu.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1817: Leta ya Mississipi yabaye Leta ya 20 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1901: Ku nshuro ya mbere hatanzwe igihembo cyitiriwe Nobel.

1902: Bwa mbere muri Tsmania abagore bahawe uburenganzira bwo gutora.

1906: Perezida Theodore Roosevelt wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, aba Umunyamerika wa mbere wagihawe.

1911: Ku nshuro ya mbere hakozwe urugendo rwo mu ndege rwambukiranya imipaka, bikozwe na Calbraith Perry Rodgers wari warutangiye tariki 17 Nzeli mu mwaka wa 1911 avuye ahitwa Sheepshead Bay NY nyuma y’iminsi 49 yageze ahitwa Long Beach.

1948: Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeye ishyirwaho ryo guharanira uburenganzira bwa muntu.

1983: Muri Argentina hongeye kugaragara demokarasi igaruwe na Raúl Alfonsín wagiyeho binyuze mu matora, agasimbura guverinoma ya gisirikare yibukwa nka National Reorganization Process.

2005: Nibwo Miss Islande, Unnur Birna Vilhjalmsdottir, yatorewe kuba Nyampinga w’Isi (Miss World 2005).

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1983: Habib Mohamed, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ghana.

1985: Trésor Mputu, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri RDC, akina mu ikipe ya Tout Puissant Mazembe.

1987: Gonzalo Higuaín, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2006: Augusto Pinochet, umunyagitugu ukomoka muri Chile.

2010: John Bennett Fenn, Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye n’ubutabire dore ko yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND