Kigali

Sgt Minani warashe abantu batanu yakatiwe gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:9/12/2024 16:05
0


Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sergeant Minani Gervais, igihano cy'igifungo cya burundu ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.



Ubwo yaburanaga mu mizi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024, Ubushinjacyaha bwavuze ko Sgt Minani aregwa kurasa atabiherewe uburenganzira n’umukuru, gusahura ibikoresho bya gisirikare no kubizimiza ndetse no kwica abantu ku bushake.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha 3 birimo kurasa atabiherewe uburenganzira n'umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no kuzimiza igikoresho cya Gisirikare. Ni ibyaha yakoreye mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.

Saa Saba z’ijoro ku wa 13 Ugushyingo 2024, nibwo Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarasiye mu kabari abantu batanu barimo Benemugabo Denis w’imyaka 17, Habumugisha Onesphore w’imyaka 20, Sindayiheba Zephanie w’imyaka 44, Muhawenimana Jonas w’imyaka 35, na Nsekambabaye Ezira w’imyaka 51. Aba bose bahise bapfa.

Sergeant Minani yahise ahunga afatirwa ahitwa i Hanika, atabwa muri yombi, naho imirambo ya ba nyakwigendera ijyanwa mu burukiro bw’ Ibitaro bya Kibogora mbere y’uko ishyingurwa.

Sgt Minani Gervais yari yaburanishirijwe mu ruhame ku wa 3 Ukuboza 2024 rubanza rwabereye mu ruhame, ahakorewe icyaha mu mudugudu wa Rubyiruko, akagari ka Rusharara. 


Urukukiko rwa Gisirikare rwakatiye igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare, Sergeant Minani Gervais warashe abantu batanu bagapfa


Sergeant Minani Gervais afite imyaka 39 y'amavuko





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND