Abakozi b'Umuryango utabara imbabare mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje gushyingura abiciwe mu ntambara ya DRC na M23.
Umunyamabanga wa Leta, Jacquemin Shabani, yatangaje ko hamaze gushyingurwa abagera ku 2,000, mu gihe ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita kubuzima {WHO} rivuga ko imibare y’abahasize ubuzima igera kuri 900, hatabariwemo imirambo iri mu bitaro.
Ku wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2024, Umuryango utabara imbabare wakomeje ibikorwa byo gushyingura ababuriye ubuzima mu ntambara. Imiryango y’ababuze ababo yagaragaje agahinda gakomeye basaba ko ubuyobozi bwashyiraho amahoro arambye mu mujyi wa Goma.
"Twabuze abantu batatu—hari uwarashwe n'ibisasu, turababaye cyane." Debors Zuzu, umwe mu bari mu bukangurambaga muri serivisi zubuzima. Yunzemo ati: "Twamaze imyaka myinshi mu bwoba, ni bwo duhoramo ni nde uzagoboka abakuru b’ibihugu niba twese duhuye n’akaga?"
Elisha Dunia, warokotse akaga kagasiga gatwaye umwana we, yasabye leta gushyira mu bikorwa imbaraga zo kugarura amahoro. "Dufite agahinda. Turasaba Perezida n'abadepite kugira icyo bakora kugira ngo haboneke amahoro muri Goma,".
Africa news itangaza ko mu gihe intambara yari gikomeje kwangiza byinshi no guhitana ubuzima bw’abantu no gutera kwimuka kwa benshi bagahungira mu bihugu bituranye na Congo harimo n'u Rwanda.
Ku wa Mbere, M23 yatangaje itangazo ryo gutanga agahenge, ivuga ko ari mu rwego rwo gutanga ubufasha, ariko hakiri ibibazo byinshi mu mujyi wa Goma aho abenegihugu bakeneye agahenge k'amahoro.
Abarenga 2000 bamaze gushyingurwa utabariyemo abakiri mu bitaro
Ababuze ababo bakeneye gushyingura ababo bahitanywe n'intambara
Imiryango itabara imbabare ikeneye ubufasha mu bijyane no gutanga ubutabazi
TANGA IGITECYEREZO