Kigali

Bull Dogg yavuze ku isohoka rya Album ye n’iya Tuff Gang- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2024 16:12
0


Umuraperi waboneye benshi izuba, Ndayishimiye Mark Bertrand wamamaye nka Bull Dogg, yatangaje ko mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira azashyira hanze indirimbo zigize Album ye nshya yise “Impeshyi 15”, ni mu gihe iyo ahuriyemo n'itsinda rya Tuff Gang bari gutegura uburyo bwihariye izajya hanze bashyigikiwe n’abantu benshi.



Uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, mu gihe ari kwitegura kuzaririmba mu gitaramo "Icyumba cya Rap" kizabera kuri Canal Olympia, ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.

Ni igitaramo azahuriramo na bagenzi be 13 barimo nka Jay C, Bushali, Zeo Trap, Green P, Fireman, Logan Joe, Danny Nanone, B-Threy, Ish Kevin, Diplomate na Riderman. 

Bull Dogg avuga ko uyu mwaka wa 2024, wabaye uw'ubufatanye hagati y'abaraperi, no gushimangira ko biyemeje gusenyera umugozi umwe. 

Ari na yo mpamvu muri uyu mwaka bakoze ibikorwa byinshi birimo za Album, imiziki myinshi yatumye ibihumbi by'abafana bavuga ko 2024 ari umwaka wa Hip Hop.

Bull Dogg avuga ko mu gihe ari kwitegura kuririmba muri kiriya gitaramo, ari no kwitegura gusohora indirimbo zigize Album ye. 

Ati "Impeshyi 15, indirimbo zayo murazisogongera uyu mwaka. Umwaka turawupfundikira twumva Album yanjye. Ni ibintu byumvikana rwose."

Bull Dogg avuga ko yahisemo ririya zina (Impeshyi 15) mu kumvikanisha imyaka 15 ishize ari mu muziki. Ati “Iyo mbara imyaka 15 ntabwo mbara iyo namaze muri ‘Underground’ mbara iyo maze nigaragaza, kubera ko hari ibihe bya ‘underground’ udashobora gushyiramo.”

Bull Dogg yavuze ko kuri Album harimo indirimbo yakoranye na Riderman n’abandi bahanzi bashya bakomeye muri iki gihe.

Yavuze ko yakoze ibi kubera ko kuri Album ye iheruka ‘Kemotheraphy I’ yifashishije abaraperi batanga icyizere muri iki gihe.

Ati “Kuri Album ‘Kemotheraphy’ nashyizeho P-Fla, nshyiraho na Fireman, nashyizeho n’undi mukobwa witwa Montez, ariko urumva iriya twayikoze muri Covid-19, utibagiwe ko hariho na Green-P. Kuko urumva muri Covid-19 nibo nabashije kubona, kuko nari nkeneye abaraperi cyane bakomeye.”

Akomeza ati “Ariko kuri iyi ngiyi (agiye gusohora) nagerageje gukorana n’abaraperi bashya iyo ngiyo ndi gukoraho nise ‘Impeshyi 15’. Nagerageje gukorana n’abo mu kiragano gishya.”

Uyu muraperi yavuze ko mu gihe ari kwitegura kumvisha abakunzi be Album ye, afatanyije na bagenzi be bari no kunononsora Album ya Tuff Gang.

Ati "Tuff Gang ni itsinda rinini cyane, ku buryo Album igomba gusohokana agatuza kanini cyane. Abantu benshi barayishaka turabizi, natwe muri twebwe turabizi, twebwe twamaze no gufata amajwi, indirimbo zararangiye."

Bull Dogg yavuze ko ikorwa ry'iyi Album, rirenze gusohoka kuko 'turashaka ko izatugirira akamaro ndetse na Hip Hop yose muri rusange'. Yavuze ko umuhanzi wese yitondera gushyira hanze igihangano, n'ubwo yaba yumva amajwi y'abantu benshi, basaba ko Album isohoka.

Akomeza ati "Twebwe icyo turi kugambirira ni uko ibintu bigomba kuba binini cyane, atari ibintu biza ukabona bisubiye hasi bakavuga ngo byagenze gutya na gutya, bidufate umwanya munini ariko bisohoke ari ibintu byiza cyane, niko bigenda buriya, iyo uri muri 'Business' nk'iyi ngiyi ya 'Showbusiness' ugomba guteganya ko ikintu ugomba kugiha umwanya wacyo, kigasohoka mu buryo bwiza, kandi neza cyane."

Uyu muraperi yavuze ko abagize Tuff Gang bahari, kandi bunze ubumwe ari nayo mpamvu batekereza gukora igikorwa ntihagire ubura. Ati "Niba dutekereje gukora igikorwa itsinda ryose rikaboneka. Tugatekereza gukora ibitaramo itsinda ryose rikaboneka, icyo n'icyo ngomba kugenderaho."

Bull Dogg yavuze ko Tuff Gang ari itsinda rigari, rikwiye gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza, no gukora bihoraho, ku buryo n'abaterankunga bashobora kwegera babumva vuba.

Ati "Nibabonye ubwo bufatanye buri hagati yacu, yaba muri ibyo bitaramo twagerageje gukora tudafite aho gatuza gakomeye cyangwa imbaraga zikomeye, bakabasha kudushyigikira, nibwo tuzatanga ibintu byiza kurushaho. Bitinde, ariko bizasohoka."

Bull Dogg yari amaze igihe adasohora indirimbo ze bwite, ariko ijwi rye ryagiye ryumvikana mu ndirimbo n’abandi bahanzi. Ariko kandi avuga ko gukorana Album ‘Icyumba cy’amategeko’ na Riderman, byatumye afata igihe cyo kubanza guha abantu umwanya bakumva ibyo babageneye.

Ati “Ntabwo wasohora Album nka ‘icyumba cy’amategeko’ igakundwa ukumva ko ari ibintu utagomba kureheraho. Niba koko ibintu bikunzwe ugomba kubiha andi mahirwe, ukabivugurura, ubutaha bikaza birimo ibintu bishya.”

Muri Nzeri 2021, nibwo Bull Dogg yasohoye Album yise ‘Kemotherapy’ yiganjeho indirimbo ziri mu njyana ya ‘Old school’.

Hariho indirimbo nka 'Kabuhariwe' yakoranye na Green P na P Fla, 'Ku Isonga' yakoranye na Fireman n'iyitwa 'King Salomon' yakoranye n'uwitwa Linda Montez.

N'izindi yakoze ku giti cye zirimo: Kemo Style, Byukuri, Kun Faya Kun, Old School, i Ndera, Super Kemo, Kaburini, Street Nigga na Pay Attention.

Bull Dogg yatangaje ko 2024 izarangira indirimbo zigize Album ye ‘Impeshyi 15’ azishyize ku isoko 

Bull Dogg yatangaje ko indirimbo zigize Album ya Tuff Gang zamaze gukorwa

Bull Dogg ari kumwe n’abaraperi 13 bagiye guhurira mu gitaramo “Icyumba Rap” kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG


VIDEO: Dox Visula- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND