Kigali

Jay Z yagezwe intorezo imwe n'iya P Diddy uri mu buroko

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:9/12/2024 9:23
0


Nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13 ari kumwe na P Diddy, Jay Z yamaze gutera utwatsi iki kirego avuga ko ari abamuharabika kugira ngo abahe amafaranga.



Ikinyamakuru NCB cyatangaje ko mu Ukwakira, umuraperi Jay Z yarezwe mu rubanza mbonezamubano aho yaregwaga gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13 mu mwaka wa 2000 akaba yaramufashe ku ngufu ari kumwe na P Diddy.

Ni ikirego cyatanzwe n’uwitwa Jane Doe avuga ko yafashwe ku ngufu mu mwaka wa 2000 nyuma yo kujyanwa mu birori biherekeza itangwa ry’ibihembo bya MTV Video Music Awards.

Mu Ukwakira, ni bwo hari hatanzwe iki kirego bavugamo ko kirimo P Diddy ariko hari n’ikindi cyamamare kiri muri urwo rubanza ari ho kuri iki cyumweru byamenyekanye ko ari Shawn Carter wamamaye mu muziki nka Jay Z.

Uyu mugore yareze avuga ko mu birori byakurikiye itangwa ry’ibihembo bya MTV bamujyanye banywa ibiyobyabwenge hanyuma baramuhohotera kandi hakaba hari ikindi cyamamarekazi cyari gihari kiri kwitegereza uko P Diddy na Jay Z basimburanaga kuri uwo mukobwa.

Nyuma yo kumva ibyo ashinjwa, Jay Z yanyomoje aya makuru avuga ko ibyo atari ukuri ahubwo ari umuntu ushaka ko amuha amafaranga ndetse avuga ko adashyigikira ihohotera na gato bityo ko n’umuntu wese uhohotera mugenzi we akwiye guhanwa yihanukiriye.

Jay Z kandi yihanije uwamureze ndetse n’umunyamategeko we amushinja kuba yarifashe nk’aho ibyamamare byose ari bimwe byahohotera hanyuma akamushinja ibyaha bidafite ishingiro. Jay Z yongeyeho ko ari umugabo w’indangagaciro kandi wiyubaha utakora ayo mahano ashinjwa.


Jay Z na P Diddy bashinjwe gufata ku ngufu umwana w'imyaka 13 


Jay Z yamaganiye kure ibi birego ashinjwa avuga ko ari abishakira amafaranga


Bisa nk'aho P Diddy amaze kumenyera ibi birego kuko uyu mugore si uwa mbere si n'uwa nyuma


P Diddy na Jay Z bigeze kuwubana





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND