Kigali

Ibintu ukwiye kumenya kuri Kash Patel ugiye kuyobora FBI

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/12/2024 16:06
0


Perezida watowe Donald Trump abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe “Truth Social” yatangaje ko yahisemo Kash Patel ngo ayobore Ishami rya FBI (Federal Bureau of Investigation).



Ni uru rutonde rwashyizwe ahagaragara mu gihe hari umwuka mubi muri iki kigo gishinzwe iperereza ndetse n’umuyobozi wacyo Christopher Wray. Donald Trump yavuze ko yahisemo Kash Patel ngo ayobore Ishami rya FBI (Federal Bureau of Investigation). 

Trump yari yarahaye Christopher Wray uyu mwanya nyuma yo kwirukana uwari uriho, James Comey mu mwaka wa 2017. Igihe cy’imyaka 10 cya Wray ntabwo cyari cyakageze ku musozo kuko cyari kuzarangira muri 2027. Birateganywa ko Trump azamusaba kwegura cyangwa akamwirukana.

Mu gushimagiza Patel, Trump yavuze ko ari umunyamategeko w’umuhanga, umushakashatsi, ndetse n’umurwanyi uhagarariye Amerika mbere na mbere, wakoresheje umwuga we ahangana na ruswa, arengera ubutabera, kandi arinda abaturage ba Amerika.

Trump yasobanuye ko muri manda ye ya mbere, Patel yakoze nk'umuyobozi wa Staff muri Minisiteri y’Ingabo, umuyobozi wungirije wa Serivisi z’Iperereza (National Intelligence), ndetse n’umuyobozi mukuru mu by’ubwirinzi bw’iterabwoba mu naama y’umutekano w’Igihugu.

Perezida watowe yagaragaje ko FBI kuba izayoborwa na Patel izashobora “kurandura icyorezo cy’ibyaha bikomeje kwiyongera muri Amerika, ikarimbura amatsinda y’abimukira b’abanyabyaha, kandi ikahagarika ikiza kibi cy’ubucuruzi bw’abantu n’ibiyobyabwenge ku mipaka ya Leta Zunze Umbumwe za Amerika",;

Utibagiwe no gusubiza “Ubunyangamugayo, Ubutwari, n’Ubudahemuka” muri uru rwego rw’umutekano. Nk’uko bimeze kuri benshi mu bagize Guverinoma Trump yashyizeho, kwemeza Patel nka Diregiteri wa FBI bizaterwa n’uko Sena iyobowe n'abarepibulike izabyanzura.


Kash Patel ni we wahawe kuyobora FBI


Umwanditsi: Rwema Jules






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND