Umwami Charles n’umwamikazi Malkia Camilla b'u Bwongereza batoranyije ifoto yo mu busitani bwa Buckingham Palace izakoreshwa ku ikarita yabo y'Iminsi Mikuru ya Noheri. Iyi foto ifite ishusho y'ubwiza n'ubuhanga, ikaba ifite ubutumwa bwiza bw'ibyishimo n'amahoro ku bantu bose bakurikirana umuryango w'ubwami.
Ifoto yafatiwe mu busitani bwa Buckingham Palace, ahantu hasanzwe hakoreshwa n'umuryango w'ubwami mu bihe by'ibirori bitandukanye. Muri iyi ifoto, bari bambaye imyenda y'icyubahiro, bafite umucyo w'ibyishimo, bahumeka umwuka mwiza w'ubusitani bwa Buckingham, bigaragara ko bafite ibyishimo.
Bamwe mu bashakashatsi ku byerekeye umuryango w'ubwami bagaragaje ko iyi foto igamije kugaragaza ibyishimo mu abaturage b'Ubwongereza ndetse no ku isi muri rusange muri ibi bihe by'Iminsi Mikuru.
Nk'uko bitangazwa na CNN, ni umwanya wo kwishimira no kugaragaza urukundo hagati y'umuryango w'ubwami n'abaturage, nyuma y'umwaka w'ingorane na byinshi byagize ingaruka ku mibereho y'abantu benshi.
Ubutumwa buherutse gutangwa n'ubwami bw'Ubwongereza bugaragaza umwihariko w’iki karita ya Noheri, aho bavuga ko ibyishimo byuzuye umuryango w'ubwami no kwifuriza abakunzi babo umwaka mushya w’ibyiza, n’amahoro mu bihe biri imbere.
Abakunzi b’umuryango w'ubwami bw'u Bwongereza ndetse n'abaturage benshi
batangiye gukwirakwiza iyi kandi, bishimira uburyo ari nziza ndetse n’ubutumwa
bwiza butangwa n’iyi foto.
Iyi foto iri iburyo niyo izakoreshwa ku ikariya ya Noheli y'Umwami n'Umwamikazi b'u Bwongereza
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO