Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Tariki ya 26 Ukuboza ni Umunsi wa 360 ukaba usigaje itanu gusa ukagera ku musozo.
Uyu munsi muri Afurika
y’Epfo, Canada n’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth ni umunsi
w’ikiruhuko (Boxing Day), ubundi akaba ari n’umunsi w’umwihariko ku gutanga
impano ku bakene.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1790: Umwami
Louis XVI w’u Bufaransa yashyize umukono ku Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
1827: Sultani
Mahmud II wa Turikiya yanze ubuhuza mu ntambara yarwanyaga u Bugereki.
1898: Abafaransa
Pierre na Marie Curie bavumbuye radium na polonium banagerageza radio
nsakazamajwi.
1938: Tchang
Kaï-chek yanze burundu icyemezo cya gahunda y’amahoro mu Buyapani.
1944: Mu
Ntambara ya Kabiri y’Isi, Ingabo z’Abadage zasubijwe inyuma i Bastogne mu
Bubiligi.
1945: Ifaranga
ry’u Bufaransa ryataye agaciro kugeza kuri 66 %.
1973: Muri
Cambodge, Long Boret yagizwe Minisitiri w’Intebe
1989: Petre
Roman yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Romania.
1990: Inteko
Ishinga Amategeko ya Algeria yafashe icyemezo cyo gukoresha ururimi rw’Icyarabu
mu ndimi zemewe muri icyo gihugu mbere y’umwaka wa 1997.
1992: Isinya
ry’amasezerano y’amahoro muri Somalia hagati ya Gen. Mohamed Farrah Aidid na
Perezida w’agateganyo Ali Mahdi Mohamed.
2003: Bam
muri Iran, umutingito ukaze wahitanye abantu 40.000, abandi 50.000
barakomereka.
2004: Umutingito
ukomeye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya wahitanye abantu 220.000.
Abavutse uyu munsi:
1986: Hugo
Lloris, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa.
1990: Andy
Biersack, Umuririmbyi w’Umunyamerika wo mu Itsinda rya Black Veil Brides.
Abitabye Imana uyu munsi:
268: Papa
Denys
418: Papa
Zosime
1624: Simon
Marius, Umukozi wo mu byogajuru w’Umudage.
1969: Louise
de Vilmorin, Umwanditsi w’Umufaransa.
1972: Harry
S. Truman, Perezida wa 33 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2004: Johnny
Catherine, Umuteramakofe w’Umufaransa na Reggie White, Umunyamerika wari
ukomeye mu guconga ruhago.
2006: Gerald
Ford, Perezida wa 38 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TANGA IGITECYEREZO