John Mahama w'Ishyaka 'National Democratic Congress', yongeye gutorerwa kuyobora Ghana asimbuye Perezida Nana Akufo-Addo, wari wasoje manda ebyiri.
Mahama wayoboye Ghana
hagati ya 2012-2017, yagize amajwi 57,4% mu gihe Mahamudu Bawumia w'Ishyaka New
Patriotic Party, ryari riri ku butegetsi, yagize amajwi 41,4% nk'uko ibarura
ry'agateganyo ribigaragaza.
Mbere y’uko ayobora Ghana
muri iyo myaka yatambutse, Mahama w’imyaka 66 y’amavuko yanabaye Visi
Perezida kuva mu 2009 kugeza mu 2012.
Yatsinzwe mu matora y’Umukuru
w’Igihugu yabaye mu 2016 ubwo ishyaka NPP rya Nana Akufo-Addo ryamurushaga
amajwi. Yongeye kugerageza mu matora ya 2020 ariko nabwo aratsindwa.
Mahama yabaye Minisitiri
w’itumanaho wungirije hagati ya Mata 1997 na Ugushyingo 1998.
Mu 2021, nibwo Umuryango
wa Afurika Yunze Ubumwe, watoranyije John Mahama nk’intumwa yawo mu biganiro
bigamije kumvikanisha impande zombi muri Somalia kugira ngo hazabeho amatora
anyuze mu mucyo.
Mu ntangiriro z’uyu
mwaka, John Dramani Mahama wahoze ari Perezida wa Ghana, yatangaje ko
adashobora gushyigikira abaryamana n’abo bahuje ibitsina kuko bihabanye
n’imyizerere ye ya gikristu.
Ibi yabitangaje mu gihe
Ghana yari iri ku gitutu nyuma y’uko mu 2023 Inteko Ishinga Amategeko
yashyigikiye ivugururwa ry’umushinga w’itegeko ryamagana abaryamana bahuje
ibitsina.
Icyo gihe yabwiye
abayobozi b’amadini ati: “Ukwizera kwanjye ntabwo kunyemerera kwemerera umugabo
gushyingiranwa n’undi mugabo cyangwa umugore ku mugore. Ntabwo nizera ko umuntu
ashobora kubyuka akavuga ngo ariyumva nk’umugabo kandi yaravutse ari umugore
agahindura agatangira kwitwara kigabo.”
John Mahama wongeye
gutorerwa kuyobora Ghana, yabonye izuba ku ya 29 Ugushyingo 1958, avukira mu
gace kitwa Damongo muri iki gihugu. Se umubyara, Emmanuel Mahama, wari umuhinzi
w’umuceri w’umukungu, na we yari umuyobozi ukomeye muri Repubulika ya mbere
yari iyobowe na Perezida wa mbere wa Ghana, Kwame Nkrumah.
Perezida Mahama, afite
impamyabumenyi mu by’itumanaho yakuye muri Kaminuza ya Ghana mu 1986. Afite n’indi
mpamyabumenyi mu birebana no kwita ku buzima bwo mu mutwe, yakuye mu Ishuri
Rikuru ry’Imibereho Myiza riherereye i Moscow muri Leta Zunze Ubumwe
z'Abasoviyeti.
Mahama yashakanye na
Lordina Mahama, babyarana abana batanu barimo uwitwa Sharaf wahoze akinira
Rostocker FC nka rutahizamu. Ni umukristu wavukiye akanakurira ubarizwamo
abakristu n’abayisilamu. Kuri ubu, uyu muyobozi mushya wa Ghana, asengera mu itorero
ryitwa Assemblies of God.
TANGA IGITECYEREZO