Kigali

Umuhanzi John Lennon yishwe n’umufana we! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/12/2024 9:08
0


Tariki 8 Ukuboza ni umunsi wa 342 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 23 ngo uwa 2024 ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1854: Papa Pius IX yatangaje icyiswe dogmatic definition ahafashwe icyemezo gihamya ko Bikiramariya yavutse adafite icyaha cy’inkomoko.

1941: U Buyapani bwagabye ibitero bikomeye kuri Thailand ndetse buhita buyigarurira, uwitwa Plaek Phibunsongkhram ni we wategetse ihagarikwa ry’iyi ntambara. Uyu mugabo yari Minisitiri w’Intebe ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo wayoboraga Thailand akoresheje igitugu.

1941: Igisirikare cy’u Buyapani cyagabye ibitero kuri Hong Kong kirayigarurira yose.

1953: Ubwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika yayoborwaga n’uwitwa Dwight D. Eisenhower, hatangijwe igikorwa cyiswe Atoms for peace; mu mbwirwaruhame ye yemeje ko ibitaro, amashuri n’ibigo by’ubushakashatsi aho ariho hose ku Isi bizajya bigenerwa ibikoresho n’amakuru muri ’Atoms for peace’.

1980: Umuhanzi John Lennon waharaniraga amahoro yishwe n’umufana we wari ufite ibibazo byo mu mutwe witwa Mark David Chapman, wamwivuganye amusanze The Dakota mu nyubako iherereye mu Mujyi wa New York.

1991: Muri Romania hemewe Itegeko Nshinga rishya binyuze muri kamarampaka yakozwe n’abaturage.

1993: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, yashyize umukono ku masezerano y’ubucuruzi budatanga imisoro mu gice cyo ku Mugabane wa Amerika ya Ruguru.

2005: Gen. Ante Gotovina wo mu Ngabo za Croatie yashinjwe ibyaha byo mu ntambara afatirwa ahitwa Playa de las Americas, atawe muri yombi na Polisi ya Espagne.

2007: Benazir Bhutto, umugore umwe rukumbi wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pakistan aturutse mu Ishyaka PPP yishwe n’umuntu witwaje imbunda utaramenyekanye ndetse hapfa n’abandi bantu batatu bari abayoboke b’ishyaka rye.

2009: Muri Iraq, mu Mujyi wa Bagdad habaye igitero cyahitanye abantu bagera ku 127, abandi 448 barakomereka.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1954: Harold Hongju Koh, umunyamategeko wo muri Amerika yabaye umujyanama wa Perezida Obama.

1984: Badr Hari, Umudage wakinaga Umukino Njyarugamba w’Iteramakofe.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1991: Kimberly Bergalis, uyu yazize indwara ya SIDA bivugwa ko yayandujwe na muganga wamuvuye amenyo.

2007: Gerardo García Pimentel umunyamakuru ukomoka muri Mexique.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND