Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo z'uburere mboneragihugu, Senderi Hit yashimye Umukuru w'Igihugu, Perezida Paul Kagame ku bw'ibikorwaremezo birimo na Sitade Amahoro yubakiye Abanyarwanda.
Uyu muhanzi yavuze ibi ubwo yaririmbaga mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC, wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2024 muri Stade Amahoro.
Muri uyu mukino, Senderi Hit yazanye ikivugo gishya aho agira ati "Oyee oyee, Oyee", maze abafana nabo bagasubiza bati "Oyee oye, oye."
Muri iyu mukino, Senderi Hit yaririmbye indirimbo nka "Ibidakwiriye nzabivuga", maze agira ati "Iryavuzwe riratashye."
Yakomereje ku ndirimbo, yahimbiye aya makipe zirimo "Aba-Rayon", akomereza ku ndirimbo "APR FC" yahimbiye APR FC.
Senderi aririmbye muri iyi Sitade, nyuma y'uko yanaririmbiye bwa mbere ubwo yasusurutsaga abari bitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Kagame, witabiriwe n'aba Perezida 22.
Uyu mukino warangiye Rayon Sports inganyije na APR FC mu mukino w'ikirarane cyo ku munsi wa Gatatu wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe hanze y'ikibuga kurusha mu kibuga.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Khadime Ndiaye, Bugingo Hakim, Youssou Diagne, Nsabimana Aimable, Bugingo Hakim, Niyonzima Olivier "Sefu", Ndayishimiye Richard, Muhire Kevin, Aziz Bassane, Fall Ngagne na Iraguha Hadji .
Abakinnyi 11 ba APR FC bashobora kubanza mu kibuga; Pavelh Ndzila ,Byiringiro Gilbert,Niyigena Clement, Alioum Souane, Niyomugabo Claude (c), Taddeo Lwanga, Mugiraneza Frodouard Ruboneka Jean Bosco, Lamine Bah, Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Senderi Hit ubwo yari muri Sitade Amahoro aririmba indirimbo yahimbiye Rayon Sports na APR FC
Senderi yashimye Perezida Kagame ku bwo kubakira Abanyarwanda Sitade Amahoro
Senderi yatangaje ko yashimishijwe no gutaramira Abafana barenga ibihumbi 45
Senderi yaherukaga muri Sitade Amahoro ubwo yaririmbaga mu irahira rya Perezida Kagame
AMAFOTO: Ngabo Serge
TANGA IGITECYEREZO