Kigali

Yerusalemu yemejwe nk’Umurwa mukuru wa Israel! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:6/12/2024 9:40
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’Isi.



Tariki 6 Ukuboza ni umunsi wa 340 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 25 uyu umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1768: Bwa mbere hatangiye gusohoka inyandiko ya ‘edition Encyclopedia’ Britannica.

1790: Icyicaro cya Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyavuye muri Leta ya New York, cyimurirwa muri Philadelphia muri Pennsylvania.

1877: Hatangiye gusohoka inyandiko z’ikinyamakuru gikomeye cyitwa Washington Post cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1897: U Bwongereza nibwo bwabaye igihugu cya mbere mu gutunga amatagisi y’imodoka nto (taxi voiture).

1989: Mu Ishuri ryitwa Ecole Polythechnique Massacre riri mu Mujyi wa Montreal muri Canada hiciwe abangavu bagera kuri 14. Gusa izina ry’iryo shuri ririmo ijambo ‘massacre’ bivuga ubwicanyi.

1977: Afurika y’Epfo yahaye ubwigenge Akarere ka Bophuthatswana, gusa ubwo bwigenge bwabaye nk’impfabusa kuko ako Karere katabaye igihugu ukwacyo ahubwo kakomeje kugengwa na Afurika y’Epfo.

2006: Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Ubushakashatsi bwo mu kirere (NASA) cyashyize ahagaragara amafoto yafashwe n’abashakashatsi agaragaza ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.

2006: Perezida Paul Kagame na Madamu bakiriwe i Londres n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II.

2006: Ikigo cya Amerika gishinzwe iby’Ubushakashatsi bwo mu Kirere (NASA) cyashyize ahagaragara amafoto yafashwe n’abashakashatsi agaragaza ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.

2017: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje bidasubirwaho Yerusalemu nk’Umurwa Mukuru wa Israel.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1985: Rudra Pratap Singh, umukinnyi wa Cricket ukomoka mu Buhinde.

1986: Georgia Horsley, wabaye Nyampinga uhiga abandi mu Bwongereza mu mwaka wa 2007.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2005: Devan Nair, wabaye Perezida wa Singapore

2005: Danny Williams, umuhanzi w’umuririrmbyi ukomoka muri Afurika y’Epfo.

2017: Jonny Hallyday, umuririmbyi w’Umufaransa mu njyana ya Rock.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND