Netumbo Nandi-Ndaitwah wo mu ishyaka SWAPO riri ku butegetsi muri Namibia, yatowe nka Perezida, yandika amateka yo kuba umugore wa mbere utorewe kuyobora iki gihugu giherereye muri Afurika y’Amajyepfo.
Nandi-Ndaitwah w'imyaka
72, ubarizwa mu Ishyaka SWAPO [South West Africa People’s Organization],
yegukanye intsinzi n'amajwi 57% nyuma y’amatora yateje impaka yabaye mu
cyumweru gishize.
Ishyaka rya SWAPO (South
West Africa People's Organisation) riri ku butegetsi muri iki gihugu kinini
ariko gituwe n'abaturage bacye guhera mu mwaka wa 1990, ubwo cyabonaga
ubwigenge kuri Afurika y'Epfo yagikolonije (nyuma y'Ubudage).
Nandi-Ndaitwah,
umurwanashyaka ukomeye wa SWAPO, yari asanzwe ari umuyobozi w'umwizerwa umaze
imyaka 25 mu myanya y’ubuyobozi ikomeye muri leta.
Ubwo ibyavuye mu matora
byari bimaze gutangazwa, ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo ya
Nandi-Ndaitwah w'imyaka 72, wagize ati: "Igihugu cya Namibia cyatoye
amahoro n'umutekano."
Ndemupelila Netumbo
Nandi-Ndaitwah agiye kuba Perezida wa gatanu uyoboye Namibia, nyuma y’igihe
kirekire akora imirimo inyuranye mu Inteko Ishinga Amategeko.
Incamake
ku buzima bwa Perezida mushya wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah
Netumbo Nandi yabonye
izuba ku ya 29 Ukwakira 1952, avuka kuri Justina Nekoto Shaduka-Nandi na Petrus
Nandi, avukira ahitwa Onamutai muri Ovamboland mu bana Icyenda, mu Majyepfo y’Uburengerazuba
bwa Afurika. Se yari umunyedini w’Umwangilikani.
Nandi-Ndaitwah yagiye mu
buhungiro mu 1974 maze yinjira mu banyamuryango ba SWAPO muri Zambia. Yakoze ku cyicaro gikuru cya SWAPO i
Lusaka kuva mu 1974 kugeza mu 1975. Yize mu ishuri ryisumbuye rya Lenin Higher
Komsomol School muri Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti kuva mu 1975 kugeza mu
1976. Yasoje afite impamyabumenyi mu by’umurimo n’ibikorwa by’urubyiruko.
Mu 1987 yabonye
impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buyobozi bwa Leta n’icungamutungo
yakuye mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Glasgow mu Bwongereza, naho mu
1988 abona indi mpamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu mibanire
mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Keele nayo iri mu Bwongereza. Mu 1989,
Nandi-Ndaitwah yabonye impamyabumenyi ihanitse mu byerekeranye na diplomasi,
nayo yakuye muri kaminuza ya Keele.
Yabaye umuyobozi
wungirije wa SWAPO kuva mu 1976 kugeza mu 1978, aza kuba umuyobozi mukuru muri
w’iri shyaka kuva mu 1978 kugeza mu 1980. Kuva
mu 1980 kugeza mu 1986, yari umuyobozi mukuru wa SWAPO muri Afurika
y’Iburasirazuba, ifite icyicaro i Dar es Salaam.
Kuva mu 1991 kugeza mu 1994,
Nandi-Ndaitwah yari Perezida w’Umuryango w’Igihugu w’abagore
muri Namibia (NANAWO). Yabaye
umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Namibia kuva mu 1990.
Yabaye Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane kuva mu 1990 kugeza 1996 ndetse
muri uyu mwaka, yatowe nk'umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’umugore mu biro bya
Perezida, aho yakoze kugeza mu 2000. Mu 2000 yazamuwe mu ntera agirwa Minisitiri,
ahabwa inshingano z’imibereho myiza y’abagore n’abana.
Kuva mu 2005 kugeza 2010,
yari Minisitiri w’itangazamakuru n’itumanaho muri Guverinoma ya Namibia. Nyuma,
yaje kuba Minisitiri w’ibidukikije n’ubukerarugendo kugeza igihe abaminisitiri
bakoze amavugurura mu Kuboza 2012, ari naho yagizwe Minisitiri w’ububanyi
n’amahanga.
Ku butegetsi bwa Perezida
Hage Geingob, Nandi-Ndaitwah yagizwe Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Namibia
muri Werurwe 2015, mu gihe yakoraga nka Minisitiri w’ububanyi n’amahanga
n’ubutwererane.
Muri Werurwe 2023,
Perezida Geingob yatoranije Netumbo Nandi-Ndaitwah nk'umukandida ku mwanya wa Perezida
watanzwe na SWAPO mu matora rusange ya Namibia yo mu 2024. Nyuma y'urupfu rwa
Geingob muri Gashyantare 2024, Nandi-Ndaitwah yagizwe Visi perezida, asimbuye
Nangolo Mbumba wari wabaye Perezida.
Yahawe igihembo cy’ubuyobozi
bwiza mu bihembo bya Namibia Sustainable Development Awards. Nyuma yaho yahawe
n’ikindi gihembo yaherewe mu nama yiswe ‘2024 Nala Feminist (Nalafem) Summit.’ Afite kandi impamyabumenyi y'ikirenga
yakuye muri kaminuza ya Dar es Salaam, muri Tanzania.
Netumbo Nandi-Ndaitwah
yashakanye na Epaphras Denga Ndaitwah, wahoze ari Umuyobozi w'ingabo z’igihugu.
Nyuma yo kurahirira izi nshingano, azaba yinjiye mu itsinda ryihariye kuri ubu ririmo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, umugore umwe rukumbi ufite igihugu ayoboye muri Afurika.
Namibia yatoye Perezida wa mbere w'umugore
TANGA IGITECYEREZO