Kigali

RIB yerekanye abagabo batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2024 13:52
0


Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abagabo batatu bakurikiranyweho kwiyandikishaho ubutaka bw'abandi no kubugurisha.



Berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, igikorwa cyabereye ku cyicaro cya RIB i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Aba bagabo barimo Munyantore Christian usanzwe ari Noteri, Orikiza Moses wahoze Noteri w'ubutaba ndetse yari aherutse gufunga ikigo gikora ibijyanye no gupima ubutaka, hari kandi Ufiteyezu Jean Marie wari umufatanyabikorwa.

Aba bombi bafashwe tariki 28 Ugushyingo 2024, ndetse bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Remera

Uko ari batatu bakurikiranyweho gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasobanuye ko mu iperereza bakoze babashije kugaruza Miliyoni 13 Frw, ndetse n'imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 4 Frw.

Bikorwa gute?

Dr.Murangira yavuze ko aba bagabo babanzaga gushaka ubutaka bw'umuntu, hanyuma bakabwiyandikishaho, nyuma bagashaka umuguzi.

Ati "Bagiye umugambi wo kugira ngo ubwo butaka babugurishe."

Yavuze ko iyo bamaraga kubona ubutaka 'babukuye kuri nyirabwo babwandikaga kuri Munyantore Christian uri muri uyu mugambi'.

Yavuze ko "ubuguze (uguze ubutaka) icyo gihe yumvaga ko abuze na nyirabwo."

Dr.Murangira avuga ko hari abagiye bagura ubu butaka, akaba ari nabo basigaranaga ikibazo kuko nawe yakurikiranaha agasanga ubutaka si ubwe nubwo yibwiraga ko yabuze.

Ubutaka bari biyanditseho babugurishijwe Miliyoni 60 Frw, bungana na Hegitari 1.5 ,buherereye mu Karere ka Gasabo.

Yavuze ko ushingiye ku kuntu ubu butaka buteye, ndetse n'aho buherereye ntibwari kugura ariya mafaranga, ariko uwabuguze yumvaga ari imari yabonye.

Dr.Murangira yavuze ko 'mu ibazwa ryabo bemera icyaha' ariko harimo bimwe mu byo 'bagenda babeshyamo'.

Ariko kandi avuga ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane muri rusange uko ibyaha biteye.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubundi buryo bwa Kabiri, aba bagabo bakoreshaga harimo kuba baraguraga ubutaka hanyuma bakabushyira muri 'Banki Lambert' 'bikarangira uhombye ari wa muntu utanze amafaranga iteka'

Yavuze ko abantu bakwiye kugira amakenga.

Yavuze ko ibyaha bakurikiranyweho, igihano gito muri byo gihanwa n'imyaka ibiri, ni mu gihe igihano kinini ari imyaka 10.

Dr.Murangira yavuze ko RIB n'izindi nzego ntibazadohoka mu kurwanya abantu bishobora mu byaha.

Ati "Inzego zo kubirwanya zirahari. Ntabwo bazatuganza."

Yabwiye abaturage kugira amakenga igihe cyose bashaka kugura ikintu, bakabanza kumenya neza amakuru yerekeye ibyo bagiye kugura. Ati "Abantu bajye bagira amakenga". 

Dr.Murangira yavuze ko umuntu wese ufite ikibazo nk'iki wagurishijwe cyangwa se waguze ubutaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko 'akwiye kwegera RIB agatanga ikirego'.


RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho ibyaha byo kwiyandikishaho ubutaka bw'abandi


Dr. Murangira B.Thierry yasabye abaturage kugira amakenga igihe cyose babonye ubabwira ko ashaka kubagurisha ikintu runaka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND