Zayn Malik yasabye imbabazi abafana be nyuma yo gusubika igitaramo ku munota wa nyuma, akaba ari igitaramo yari afite muri Newcastle.
Uyu muhazi wahoze aririmba muri One Direction yagombaga kuririmba mu nzu ya City Hall muri Newcastle kuwa Kabiri nijoro. Abakunzi be bari bategereje ko igitaramo gitangira, hahita hatangazwa ko igitaramo cyasubitswe.
Zayn Malik w’imyaka 31 yanditse kuri instagram ati "Mbabajwe cyane no kuba bitakunze ko tubana, nsabye imbabazi, ijwi ryanjye ntabwo rimeze neza kandi ijwi ritameze neza ntabwo igitaramo cyaba’’.
Ibi kandi bibaye nyuma yuko n’ubundi mu minsi ishize yasubitse ibitaramo bye bizenguruka imijyi itandukanye.
TANGA IGITECYEREZO