Kigali

Ubuzima bwa Apôtre Masasu wemejwe nk’umuvugabutumwa mu gitaramo Joyous Celebration itegerejwemo i Kigali

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/12/2024 10:56
0


Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Evangelical Restoration Church, Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana, yamaze kwemezwa nk'umuvugabutumwa mu gitaramo cyiswe ‘Joyous Celebration Live in Kigali Concert’ kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.



Apôtre Joshua Masasu Ndagijimana ni umugabo w'umugore umwe (Lydia Masasu) bafitanye abana batanu, abahungu babiri ndetse n'abakobwa batatu. Iyo wumvise amateka y'ubuzima bw'inzitane yanyuzemo ukabugereranya n'ubwo abayemo uyu munsi, usanga Imana yaramuhinduriye amateka mu buryo bukomeye. Abana be barakuze ndetse bamwe baminuje hanze y'u Rwanda.

Nk'uko biri mu nkuru InyaRwanda.com yabagejejeho tariki 3 Nzeri 2017, Apôtre Masasu yatangarije abakristo be b'i Kimisagara ko yanyuze mu buzima bw'inzitane akaragira ihene, agafungwa, akarwara amavunja ariko ubu akaba agendera mu modoka ihenze yahawemo impano n'abakristo be.

Si ibyo gusa ahubwo nyuma yo kwiyegurira Imana hari byinshi avuga ko yungukiye muri Yesu Kristo. Icyo gihe yagize ati: "Naragiye ihene, narafunzwe, narwaye amavunja, nabanye n’umugore yambara umwenda umwe (igitenge), niba ntarahemukiye Imana icyo gihe, nzayihemukira ubu? Ubu ndahiriwe, Masasu ngenda muri V8,... Ntafite urugo rwiza sinabwiriza, sinjye ubitegeka ni Bibiliya."

Incamake y’amateka ya Apôtre Masasu watangije Restoration church

Apôtre Joshua Ndagijimana Masasu bakunda kwita Daddy yavutse mu mwaka 1960, avukira mu mudugudu umwe mu cyahoze ari Cyangugu. Magingo aya Apotre Masasu afite imyaka 64 y’amavuko. Mu mwaka wa 1989 ni bwo yashakanye na Lydia Masasu, bakaba barabyaranye abana batanu ari bo Deborah Masasu, Joshua Masasu, Caleb Masasu, Esther Masasu na Yedidiah Masasu.

Deborah Uwamahoro Masasu imfura ya Apôtre Masasu na Lydia Masasu, afite impano yakomoye ku babyeyi be yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Uyu mukobwa ni umuyobozi wa Deborah Masasu Collection (African collection) ndetse ni nawe watangije itsinda Shining Stars rimaze kwamamara cyane mu Rwanda. 

Apôtre Masasu ni we watangije itorero Evangelical Restoration Church, itorero ryagize uruhare runini mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Iri torero, kugeza ubu rifite insengero zirenga 60 ku isi, zose zikaba ziyoborwa na Apôtre Joshua Masasu.

Apôtre Masasu afite umukandara w'umukara mu mukino wa karate

Apôtre Masasu avuga ko mu gihe yari impunzi nta na rimwe yishimiye uburyo bafatwaga mu gihugu cyabacumbikiraga, dore ko byanamuteye kwinjira mu mukino njyarugamba wa Karate aho yavanye umukandara w'Umukara, ibyo byose byari ukugira ngo yihagarareho, nk’uko akunze kubivugaho iyo ari kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana, aho ashyiramo no gusetsa akerekana bimwe mu bijyanye na Karate.

Apôtre Masasu avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa

Mu mwaka wa 2015 ubwo yari yatumiwe mu itorero Patmos of Faith church riyoborwa na Prophet Bosco Nsabimana (Pastor Fire), yabwiye abakristo b'iri torero ubuhamya bwe, avuga ko yakijijwe ari umukene wo kubabarirwa, ariko ubu Imana ikaba yaramuhinduriye amateka. Intumwa  y'Imana Masasu avuga ko agishakana n'umugore we (Lydia Masasu), banyuze mu buzima bubi kugeza aho umugore we yambaraga igitenge kimwe umwaka ugashira. 

Ati: "Uyu mugore mureba dushakana nari agasore karangiza amashuri ariko katagira ubuzima, gakunda Imana. Nari agakozi k’Imana ariko kameze nabi, Umwuka Wera yaje nta giceri (nta mafaranga mfite), turashakana tumarana imyaka ine, yambara igitenge kimwe, murabona ko mfite umugore mwiza imbere n’inyuma,..."

Apôtre Masasu avuga ko yakirijwe mu kabyiniro

Mu mwaka wa 2015 ubwo yabwiraga itangazamakuru uko yakiriye agakiza, icyo gihe yagize ati: "Twimukiye Kinshasa, aho ni ho nahuriye na Yesu. Icyo gihe nari ngiye kurangiza Kaminuza, Imana ingirira neza ndakizwa, nari umusore urimbutse, nateraga imigeri karate n’ibindi, nkizwa rero ndi Umunyamujyi. 

Sinakirijwe mu itorero, nakirijwe mu kabyiniro ‘Boite de nuit’, nari nsanzwe ndi umugatulika utari na we hanyuma nisohokeye umugabo aransanganira atangira kumbwiriza ubutumwa nifitiye icupa numva aransagariye. Yambwiye ko kugira ngo umuntu ahindukirire Yesu agomba kumubamo,..kumva ko Yesu yakuzamo byambereye ikintu gishya cyane. Ndamwemerera ndamubwira nti naze anjyemo (Yesu)."

Ku bijyanye n’ubuzima bwa kinyeshuri, Imana yaramushoboje akomeza amasomo ye muri Kaminuza UPC (Université Protestante du Congo) aho yanakuye impamyabumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho (Electronics and Communication). Arangije amashuri ye ni bwo yatangije Jerusalem Ministry ubwo bari i Kinshasa mu murwa mukuru wa Zaïre y'icyo gihe.

Uyu murimo ukaba wari ufite intego yo kwegera impunzi z’Abanyarwanda bari muri icyo gihugu mu rwego rwa Gospel aho umutwaro yari afite wari ukumenyekanisha Kristo muri abo Banyarwanda. Icyo gihe ni bwo Yoshua Masasu yatangiye kuzana ibyiringiro muri izo mpunzi zitari zifite ibyiringiro kubera ubuhunzi mu gihugu kitari icyabo. 

Apôtre Masasu ayobora Restoration Church ku Isi

Mu mwaka wa 1994, Apôtre Masasu yaje kugaruka mu Rwanda nyuma yo kumvira ijwi ry’Imana nk’uko abivuga, nubwo byari ibihe bitoroshye bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Akigera mu Rwanda yahise atangiza itorero Restoration Church. Uretse uru rusengero ayoboye, yanabaye mu buyobozi bw’indi miryango mpuzamatorero nka FOBACOR, Hope Rwanda, Alliance na PEACE Plan.

Apôtre Masasu ni umwe mu bakozi b'Imana bafata umwanya bakiherera n'Imana mu masengesho yo kwiyiriza ubusa (batarya ndetse batanywa). Amakuru agera ku InyaRwanda.com ni uko Apôtre Masasu yiyiriza ubusa iminsi 40 ari wenyine mu butayu asengera itorero rya Kristo n'igihugu, nyuma y'iyi minsi 40 akongera agafatanya n'abakristo be mu yandi masengesho y'iminsi 40, ubwo yose hamwe akaba ari iminsi 80 ikurikiranye uyu mukozi w'Imana afata buri mwaka akiherera n'Imana. 

Mu 2022, Apôtre Joshua Masasu yamuritse igitabo cye cya mbere yise ‘Delivered from All My Fears’ bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ngo ‘Nakize ubwoba bwanjye bwose’ yari amaze imyaka irenga irindwi yandika.

Igitabo ‘Delivered from all my Fears’, gikubiyemo inkuru mpamo y’ibihe Apôtre Masasu yanyuzemo ubwo yari akiri umusore amaze kwinjira mu nzira yo gukorera Imana. Kigaruka kandi ku byaha byinshi yagiye akora ariko abikoreshejwe n’ubwoba, nyuma akaza kumenya inzira y’inkomezi yakoresha yigobotora ubwo bwoba. Yavuze ko iyo nzira ari uguharira Yesu byose akaba ariwe ubigenga.

Ubwo yagarukaga ku bwoba nyirizina butera urubyiruko, yavuze ko benshi muri bo bagira ubwoba butewe no kwanga ubuzima babayemo, bigatuma batinya ahazaza, abatishimira ubuzima babayemo bakifuza kujya mu bihugu byo hanze, guhangayikishwa n’ibitaraba, bityo bikabaganisha ku kugira agahinda gakabije.

Uyu mukozi w'Imana ukunze gutanga inyigisho ziganjemo izisana imitima, yavuze ko iki gitabo yacyanditse mu myaka irindwi, nyuma yo gusanga ubwoba buri mu bantu ari karande ndetse ko bwatangiye kera Isi ikiremwa muri Eden.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka nabwo, Intuma y'Imana Masasu yavuze ubutumwa muri BK Arena, aho yari yatumiwe mu gitaramo umuramyi Chryso Ndasingwa yamurikiyemo album ye yise 'Wahozeho.'

Kuri ubu rero, Apôtre Joshua Masasu yemejwe nk’umuvugabutumwa mu gitaramo itsinda ‘Joyous Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo ryatumiwemo i Kigali, kikaba kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.

Iri tsinda riri mu matsinda afite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, byumwihariko bakaba babimazemo imyaka irenga 30.

Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri Studio albums umunani zisanga izindi Icyenda bakoze mu buryo bwa Live.

Amakuru ahari ahamya ko iri tsinda ry’abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rizagera i Kigali rigizwe n’abantu barenga 45.

Ubuyobozi bwa Sion Communications iri gutegura iki gitaramo, buvuga ko nubwo nta makuru menshi buratangaza, abantu bakwiye gutangira kwitegura kuramya no guhimbazanya Imana n’iri tsinda kimwe n’abahanzi b’Abanyarwanda bazatumira.

‘Joyous Celebration’ ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa 'Bekani Ithemba,' 'Alikho Lelifana,' 'Awesome is your name,' ''I Am the winner,' 'Who Am I,' 'Wenzile,' 'Wakhazimula,' 'Tambira Jehova,' 'Iyo Calvari' n'izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali". Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise "Joyous Celebration 28 Summer Tour" bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y'Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


Apotre Masasu yamaze kwemezwa nk'umuvugabutumwa mu gitaramo 'Joyous Celebration Live in Kigali Concert'

Uyu muvugabutumwa wanyuze mu buzima bushaririye, akunze kumvikana mu nyigisho zisana imitima

Apotre Masasu n'umuryango we 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND