Kigali

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amabanki! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:4/12/2024 9:12
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 4 Ukuboza ni umunsi wa 338 mu minsi igize umwaka, usigaje iminsi 27 ukagera ku musozo. Uhereye umwaka ushize, uyu munsi wizihizwa nk’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amabanki.

Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka:

1619: Abakoloni 38 baturutse mu Bwongereza binjiye muri Leta ya Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakihagera babanza gushima Imana. Kuva ubwo umuco w’Abanyamerika bita Thanksgiving (gushima) waratangiye.

1791: Nomero ya mbere y’Ikinyamakuru The Observer cyandikirwa muri Amerika yarasohotse.

1918: Woodrow Wilson wayoboraga Amerika yagiye Versailles mu biganiro byo kugarura amahoro ku bw’Intambara ya Mbere y’Isi, bityo aba Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika usuye u Burayi akiri ku butegetsi.

1945: Abagize Sena ya Amerika batoye ku majwi 65 kuri 67 ko igihugu cyabo cyinjira mu Muryango w’Abibumbye, wari warashinzwe tariki ya 24 Ukwakira 1945.

1977: Jean-Bedel Bokassa wayoboraga Repubulika ya Centrafrique yemeje ko abaye Umwami w’Abami w’Ubwami bwa Afurika yo Hagati bwose.

2010: Louise Mushikiwabo yatangiye inshingano nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.

2010: Perezida Paul Kagame yatanze ikiganiro mu butumire yari yahawe ku munsi w’Abanyaburayi ujyanye no gutsura Amajyambere, anaboneraho kuganira n’Abanyarwanda baba mu Bubiligi aho yavugiye imbwirwaruhame yamamaye cyane nka "Barabashuka".

2015: I Cairo mu Misiri, imwe muri resitora zaho yatewemo igisasu gihitana abantu 17.

Abavutse kuri uyu munsi:

1969: Umuraperi w’Umunyamerika Jay-Z.

1996: Diogo Jota, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukina asatira izamu muri Liverpool ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1334: Papa John XXII wabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika mu Kinyejana cya 14.

2017: Shashi Kapoor, umukinnyi wa filime w’Umuhinde.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND