Tariki 3 Ukuboza ni umunsi wa 338 mu isanzwe y’umwaka bisobanuye ko hasigaye 28 ngo uwa 2024 ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Uyu munsi ni umunsi
mukuru wa Mutagatifu Francis Xavier.
Uyu munsi kandi, ni
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga, ukaba warashyizweho n’Umuryango
w’Abibumbye (United Nations' International Day of Persons with Disabilities).
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
915: Papa
Yohani X yambitse ikamba Berengar I w’u Butaliyani nk’Umwami w’Abami
b’Abaromani.
1818: Illinois
yabaye Leta ya 21 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1959: Nyuma y’amezi
6 igihugu cya Singapore kibonye ubwigenge mu bwami bw’abongereza cyashyizeho
ibendera ryacyo rikaba ari naryo kigikoresha kugeza ubu.
1967: Bwa mbere, mu
bitaro bya Groote Schuur biherereye mu mujyi wa Cape Town muri Afurika y’epfo,
igikorwa cyo guhindura umutima mu muntu cyakorewe kuri Louis Washkansky
w’imyaka 53 y’amavuko.
1976: Abicanyi
bashatse kwica umuhanzi Bob Marley, bamurasa inshuro 2 ariko ararusimbuka
ndetse nyuma y’iminsi 2 akora igitaramo.
1984: Umwuka wa
methyl isocyanate, wasohotse ku bw’impanuka mu ruganda rukora imiti y’imyaka
rwa Union Carbide muri Bhopal, mu Buhinde maze abantu basaga 3800 bahita
bahasiga ubuzima, ndetse abandi babarirwa hagati y’150,000 na 600,000
barakomereka, abandi 6,000 bitaba Imana nyuma kubera ibikomere, iki kikaba aricyo
kiza cya mbere cyabayeho mu mateka y’inganda ku isi.
1989: Mu gihe
cy’intambara y’ubutita, perezida George H. W. Bush (se wa Bush) yahuye na
perezida w’uburusiya Mikhail Gorbachev bahurira ku nkombe za Malta, aho nyuma
y’iyi nama baje gutangaza ko intambara y’ubutita hagati y’umuryango wa OTAN
n’uburusiya irangiye.
1992: Itegeko numero
794 ry’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano rishyiraho umutwe
w’ingabo zo gucunga amahoro muri Somalia ryatangiye gukurikizwa maze
hajyaho umutwe w’ingabo UNITAF uyobowe na Leta zunze ubumwe za Amerika muri
Somalia.
1997: Mu mujyi wa
Ottawa, muri Canada, abahagarariye ibihugu byo hirya no hino ku isi bagera ku
121 basinye amasezerano yo guhagarika ikorwa ry’ibisasu bitegwa abantu, ariko
Amerika, ubushinwa, n’uburusiya banga gusinya kuri ayo masezerano.
1999: Itumanaho
rya NASA ryaracitse ntiryahuza umurongo na Mars Polar Lander ubwo icyo
cyogajuru cyari gitangiye kwinjira muri atmosphere y’umubumbe wa Mars.
2009: Igitero
cy’ubwiyahuzi cyahitanye abantu 25 muri Somalia mu Mujyi wa Mogadishu, barimo
n’abaminisitiri batatu bo muri Leta y’inzibacyuho.
Bamwe mu bavutse kuri uyu
munsi:
1884: Rajendra
Prasad, perezida wa mbere w’ubuhinde nibwo yavutse azagutabaruka mu 1963.
1927: Andy Williams,
umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse aza
kwitaba Imana mu 2012.
1952: Mel Smith,
umukinnyi wa filime zisekeje, akaba n’umuyobozi wa filime w’umwongereza nibwo
yavutse aza kwitaba imna mu 2013.
1960: Julianne
Moore, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1965: Steve Harris,
umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1970: Christian
Karembeu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa yabonye izuba.
1975: Malinda
Williams, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
1978: Trina,
umuraperikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.
1978: Daniel
Alexandersson, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyasuwedi.
1980: Laryea
Kingston, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Ghana.
1981: David Villa,
umukinnyi w’umupira w’umunya Espagne nibwo yavutse.
1982: Michael
Essien, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Ghana.
1985: Amanda
Seyfried, umukinnyikazi wa filime akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika.
1990: Christian
Benteke, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umubiligi.
2005: Igikomangoma
Sverre Magnus wa Norvège.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1888: Carl Zeiss,
umunyabugenge w’umudage, akaba ariwe wakoze icyuma cya mbere kifashishwa mu
kureba amashusho yitabye Imana, ku myaka 72 y’amavuko.
1989: Connie B. Gay,
umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze ishyirahamwe rihuza abahanzi
b’injyana ya country yitabye Imana ku myaka 75 y’amavuko.
2009: Richard Todd, Umwongereza wakinaga Sinema.
TANGA IGITECYEREZO