Kigali

Ubwizigame bw’umukozi buzikuba kabiri, abari muri pansiyo bongererwe umushahara mu 2025

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/12/2024 12:13
0


Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko kuva mu mwaka utaha wa 2025 ubwizigame bw'umukozi buzava kuri 6% by'umushahara we byari bisanzwe bitangwa bikagera kuri 12% by'umushahara buri kwezi, ibizatuma abari muri pansiyo bongererwa umushahara bahereye ku basanzwe babona macye.



Mu kiganiro n'itangazamakuru cyahuje RSSB, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ndetse na Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, kuri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN), ni ho hatangarijwe izi mpinduka zizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2025.

Umuyobozi wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko impinduka zakozwe zijyanye n’aho imibereho y’Abanyarwanda igeze no kugira ngo barusheho kubaho neza. 

Ati“Ikigamijwe ni ukongera umushahara abajya muri pansiyo babona. Aho hateganyijwe 20% y’ayagendaga muri pansiyo yose azasaranganywa abajya muri pansiyo noneho duhereye ku babona make. Bizatuma abajya muri Pansiyo bajyayo batekanye kandi babeho ubuzima bujyanye n’uko imibereho imeze.”

Akomoza kuri zimwe mu nyungu zizazanwa n'impinduka nshya ku itangwa ry'umusanzu wa Pansiyo, yagize ati: "Washoboraga kuba warakoreye 1 000 000 Frw, wajya muri Pansiyo ugatahana 80 000 Frw. Kubera izi mpinduka bizatuma uhembwa nibura 800 000 Frw."

Yasobanuye ko izi mpinduka zije mu gihe ko kuva mu mwaka wa 1962 umusanzu w'ubwiteganyirize bw'abakozi wari utarahinduka nyamara ubuzima bwo bwarahindutse, bityo ko igihe cyari iki cyo kujyanisha uyu musanzu n'aho ubuzima bugeze.

Ubusanzwe umusanzu w’ubwizigamire bw’izabukuru wari 6%, aho umukozi yishyuraga 3% by’umushahara we noneho n’umukoresha akamwishyurira 3%.

Guhera muri Mutarama 2025, igipimo cy’umusanzu kizongerwa kivuye kuri 6% kigere kuri 12%. Umukozi azajya yishyura 6% n’umukoresha amwishyurire 6%. Rugemanshuro yavuze ko imisanzu itangwa imaze imyaka 60 ishyizweho, bityo igihe cyari kigeze ko ivugururwa.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yavuze ko kuzamura imisanzu y’ubwizigame bizagira ingaruka nziza ku bakozi kuko nubwo hari ayo bizigama ariko n’abakoresha babo hari icyo babazigamira. 

Ati: “Ni inyungu cyane cyane z’abakozi, turebye ni ukwizigamira na bo bizigamira.”

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa avuga ko leta yifuza kujyanisha amafaranga abari muri pansiyo bahabwa n'ubuzima buriho.

Ati"Ntabwo twifuza ko abazafata Pansiyo mu myaka 15, 20 na 30 iri imbere, bazanyura mu bibazo nk'ibyo turimo. Tujye muri Pansiyo dusange amafaranga tubona atajyanye n'ubuzima buzaba buhari icyo gihe."

Yatangaje ko u Rwanda ari cyo gihugu gisigaye ku Mugabane wa Afurika cyishyuzaga imisanzu ya Pansiyo iri hasi cyane kuko yashyizweho mu mwaka wa 1962 hashingiwe ku buzima bw'icyo gihe.

Minisitiri Murangwa kandi yavuze ko hari ibintu bitatu byatumye hakorwa amavugurura muri Pansiyo birimo ko abayirimo babona amafaranga make cyane.

Ati “Icya kabiri ni ukubera ko ubu tumaze gusobanukirwa. Ntabwo twifuza ko nk’abazafata Pansiyo mu myaka 15 uvuye uyu munsi, tuzisanga mu bihe nk’ibyo turimo ubu ngubu, kugira ngo tujye muri pansiyo dusange amafaranga tuzaba duhabwa atajyanye n’ubuzima buzaba buriho icyo gihe.”

Ikindi cyatumye habaho kuvugurura imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru cyari ukuzamura ukwizigama kw’Igihugu. Akomeza agira ati: "Icya gatatu ni ukuzamura kwizigama mu Gihugu n’inyungu bifite kandi biragaruka twese tukabyungukiramo."

Kugeza ubu Abanyarwanda 9% ni bo bafite akazi kazwi. Ni ukuvuga ko ari bo bishyurirwa ibigenerwa umukozi birimo imisoro, imisanzu y’ubwizigamire bw’izabukuru n’ibindi biteganywa n’itegeko.

Minisitiri Amb Nkulikiyinka yavuze ko kuzamuka mu mushahara cyangwa icyo Abanyarwanda binjiza bizakomeza kujyana n’ubumenyi cyangwa ubushobozi bw’ibyo bakora.

Ati “Ni nako tuzagenda tubongerera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo n’akazi bashobora gukora kagende kajyana n’umushahara.”

Ku kijyanye n'umushahara fatizo, Minisitiri Amb Nkulikiyinka yavuze ko gushyiraho umushahara fatizo ari ibintu bitekerezwaho ariko bisaba kwitonderwa. Ati: “Umushahara fatizo ni ikintu umuntu agomba kwitondera kuko uwo mushahara iyo ushyizweho n’ubundi ureba Umunyarwanda wese aho ari.

Bisaba gukomeza kubiganiraho ku buryo dushyiraho ikintu kidahungabanya ubukungu bw’Igihugu n'igihugu muri rusange. Birasaba kubigendamo neza ku buryo tuzabona igisubizo ahubwo kidateza ibibazo.”

MINECOFIN itanga urugero ko umukozi uhembwa ibihumbi 50 Frw azajya azigama 1500 Frw ku kwezi, andi 1500 Frw ayatangirwe n'umukoresha we.

Minisitiri Murangwa ati: “Mu by’ukuri si amafaranga menshi ariko ntabwo nanavuga ko ari make, ariko wareba umuntu uzigama 1500 Frw yahembwaga ibihumbi 50 Frw, urumva ko ayo mafaranga yakora ibintu byinshi.”

Muri iki kiganiro kandi hatangajwe ko Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) mu mwaka ushize w’Ingengo y’Imari rwungutse arenga Miliyari 418 Frw. Muri ayo mafaranga yose, inyungu yavuye mu ishoramari yari Miliyari 240Frw.


Ubwizigame bw'abakozi mu Rwanda bugiye kwikuba kabiri, umushahara w'abari muri Pansiyo wiyongere mu 2025 hagamijwe kuzamura imibereho yabo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND