Kigali

Kigali: Abatega bisi bagiye koroherezwa kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo bakoze

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/12/2024 9:05
0


Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rugiye gutangira kugerageza uburyo bushya bwo kwishyura ingendo ku bakoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n'urugendo rwose.



Mu itangazo bashyize ahagaragara mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza 2024, RURA yatangaje ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 4 Ukuboza 2024.

RURA yatangaje ko umugenzi azajya akoza ikarita y'urugendo ku mashini yinjiye nk'uko bisanzwe, nagera n'aho aviramo yongere ayikozeho asoze urugendo, yirinda kwishyura amafaranga y'urugendo rwose.

Itangazo ryakomeje rivuga ko iri gerageza rizakorerwa ku muhanda wa Nyabugogo-Kabuga n'uwa Downton-Kabuga.

RURA yatangaje ko uzajya agenda kirometero imwe n'ebyiri azajya yishyura amafaranga 182, ugenda eshatu yishyure 205, ugenda enye yishyure 219 mu gihe ugenda 25 azajya yishyura 855 Frw.

Muri Werurwe 2024 ni bwo havuguruwe ibiciro by'ingendo byari byarashyizweho mbere ya COVID-19, aho kandi leta yatangaje ko yakuyeho nkunganire ingana na 35% yashyirwaga ku kiguzi umugenzi yishyuraga urugendo.

Iki gihe kandi ni bwo hatangajwe ko hazashyirwaho uburyo umugenzi azajya yishyura urugendo yakoze gusa aho kwishyura urugendo rwose (ligne).


RURA igiye kugerageza uburyo abanya-Kigali batega bisi bajya bishyura urugendo bakoze  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND