Kigali

Nyamasheke: Sergeant Minani Gervais ucyekwaho kwica abantu 5 abarashe yatangiye kuburanishwa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:3/12/2024 14:11
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, i Rushyarara mu Murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, hatangiye urubanza rwa Sergeant Minani Gervais ucyekwaho kwica abantu batanu ku bushake abarashe.



Ni urubanza rwabereye aho icyaha cyabereye mu Karere ka Nyamasheke aho Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare yabwiye Urukiko ko Sergent Minani aregwa icyaha cy’ubwicanyi ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru no guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.

RDF yari iherutse gutangaza ko yababajwe n’umusirikare warashe abaturage mu kabari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi mu Kagari ka Rusharara, abantu batanu bakahasiga ubuzima.

Byabaye mu masaha y’urukerera tariki 13 Ugushyingo 2024, aho Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abantu batanu bagapfa.

Kuva icyo gihe, Sergeant Minani Gervais yahise atabwa muri yombi atangira gukorerwa dosiye hanyuma uyu munsi agezwa imbere y’ubutabera bwaciriwe imbere y’abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke aho icyaha cyabereye.


Itangazo RDF yasohoye nyuma yuko Sergent Minani Gervais arashe abantu batanu


Sergent Minani Gervais yagejejwe imbere y'ubutabera



Uru rubanza rwabereye ku karubanda buri wese aza kumva urubanza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND