Kigali

Davido ku rutonde rw'abazaririmba muri Flytime Fest

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/12/2024 11:59
0


Ibi bitaramo bya Flytime Fest bigamije gufasha abakunzi ba muzika gusoza umwaka ndetse no gutangira umushya mu byishimo, bizaba kuva tariki 22 kugeza 25 Ukuboza 2024, bikaba bizabera muri Eko Convention Center,Eko Hotel, Victoria Island na Lagos.Abahanzi batumiwe harimo Gunna, Ayra Starr, Davido na Olamide.



Aba bahanzi bose biteganyijwe ko bazataramira abazitabira ibi bitaramo iminsi itandukanye, nka Davido  binyuze mu ndirimbo ze zikunzwe n'abatari bake nka Unavailable,Kante,Dodo,Aye, Away n'izindi, azaririmba tariki 24 Ukuboza 2024.

Ayra Starr nk'umunzikazi uzaba yitabiriye ibi bitaramo azwi mu ndirimbo nka Commas, Stability,Rush, Bloody Samaritan n'izindi, azaririmba tariki 25 Ukuboza 2024.

Umuhanzi Olamide uzwi mu ndirimbo nka Jinja,Rock,Wahala, Green Light" n'izindi azaririmba tariki 23 Ukuboza 2024.

Flytime Fest 2024 izaba ifite ibikorwa by’ubucuruzi, amahirwe yo kuruhuka n’ibindi bifitanye isano n'imyidagaduro bihuje n’ibihe byiza  byo  gusoza  umwaka no gutangira  umushya muri Nigeria nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa  Flytime Fest.

Ibi ibitaramo bitegurwa mu rwego rwo gufasha abakunzi b'umuziki gusoza  no gutangira neza umwaka mushya.

Davido mu bazataramira abazitabira  Flytime Fest muri Nigeria

Olamide yiteguye gutanga ibyishimo muri ibi bitaramo

Ayra Starr  agiye gutaramira abakunzi b'umuziki  mu bitaramo bya Flytime Fest 

Victoria Island hamwe mu hazabera ibitaramo bya Flytime Fest

">DAVIDO YATARAMIYE MU RWANDA MU MWAKA USHIZE WA 2023

">

Umwanditsi: Nkusi Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND