Kigali

Eminem mu gahinda ko kubura umubyeyi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/12/2024 9:10
0


Uyu mubyeyi wa Eminem, Debbie Nelson yitabye Imana ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024, nyuma y'amezi atatu arwaye indwara ya Kanseri y'ibihaha.



Debbie Nelson  witabye Imana afite imyaka 69 y'amavuko, yavutse  mu 1955, yashakanye na Marshall Bruce Mathers ubwo yari afite imyaka 15 nk'uko yabivuze mu gitabo cye cyo mu mwaka wa 2008  cyitwa My Son Marshall, My Son Eminem.

Nyuma y'amezi 16, Nelson yatwaye inda ya Eminem. Afite imyaka 16 yashakanye na se wa Eminem witwa Marchall Bruce Mathers Jr, mu 1972  nibwo  bibarutse  uyu muraperi.

Igihe cya nyuma Debbie aheruka kuvuga ku muhungu we Eminem  ni  mu 2022 aho  yamwifurije ishya n'ihirwe mu byo akora byose, yanavuze uburyo aterwa ishema n'umwana we.

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu gihe Eminem ari kwishimira  intambwe amaze gutera , indirimbo ze zari ziri kurebwa na benshi mu bafana be ndetse n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

Eminem azwi cyane mu ndirimbo nka "Not Afraid, The Monster, When I'm gone,No love n'izindi, akomeje kwihanganishwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga zatandukanye.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati'' Birangoye, sinigeze ngira amahirwe yo kugushimira ku bwo kuba Mama na Data''.

Eminem nubwo ari mu gahinda kenshi ko kubura umubyeyi,akomeje guhumurizwa na bagenzi be basanzwe babana mu ruhando rwa muzika cyane cyane mu njyana ya Rap.

Eminen  yakunze kugaragaza ko  umubyeyi we yamubereye byose 


Umwanditsi:Nkusi Germain






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND