Kigali

Imyaka 5 yari ashize abigerageza! Clarisse Karasira yatangiye urugendo rwo gufasha abana kugira ubumenyi- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/12/2024 10:46
0


Umuhanzikazi mu muziki gakondo, Clarisse Karasira ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yatangiye urugendo rwo gutegura no gutunganya ibiganiro n’indirimbo bigenewe abana n'ababyeyi.



Ni umushinga yatangije ku mugaragaro ahanini biturutse ku iyerekwa yagize ubwo mu myaka itanu ishize yitaga ku bana b’ibyiciro binyuranye bamusuraga mu rugo mu bihe bitandukanye. 

Uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo nka 'Twapfaga iki? 'Rutaremara', 'Mwana w'umuntu' n'izindi, yasobanuye ko ubwo yari akiba mu Rwanda yakundaga gukurikirana ubuzima bw'abana bato, cyane cyane abamusuraga mu rugo akabigisha kuririmba, kubyina n'ibindi bigendanye n'ubuhanzi.

Avuga ko "Kubareba niho nakuye igitekerezo cyo kwibaza nti ariko muri iyi gahunda uwakongeremo ukuntu nzajya mbereka amashusho ya 'Cartoon' akoze mu buryo bubigisha gusoma inkuru, indirimbo, noneho ntangira gushakisha kuri Televiziyo no kuri Internet ibintu birimo kinyafurika ariko by'abana nsanga ni bicye cyane cyane iby'ikinyarwanda. Ntabwo bihari cyane, ngira igitekerezo cyo kubikora."

Yavuze ko yari yaragerageje gukora kuri uyu mushinga ahanini bitewe n'uko 'Animations' ihenze cyane, bituma afata igihe cyo kubihagararika, yiyemeza kuzabikomeza abonye ubushobozi bwisumbuyeho.     

Clarisse yavuze ko mu 2022 ubwo yibarukaga imfura ye, yabonye imikurire y'umwana, bituma yita cyane ku mibereho y’abana, areba cyane ibyo bakunda kureba, gusoma, kuvuga n'ibindi bituma agira ubumenyi bwinshi cyane mu kurera umwana we n’abandi.

Yavuze ko mu gihe yitaga cyane ku mwana we, ni nako yarebaga kuri internet ibintu binyuranye byamufasha kurera, ariko akabona ko ari bicye cyane, kuko ibyinshi biriho bitarimo umuco w'Abanyafurika.

Avuga ko kugondwa no kubona ibyo gufasha umwana we mu mikurire binyuze mu gukina, ari byamuhaye igitekerezo cyo kongera gusubukura umushinga yari amaranye igihe kinini.

Uyu mugore avuga ko uretse kuba yarabaye umunyamakuru, ariko 'ku mutima wanjye hahora cyane kwita ku mwana'.

Yavuze ko ubu yatangiye akazi ko kwigisha kandi 'ni ibintu nkunze cyane'. Ati "Ubwo rero ibyo byose byihurije hamwe byabyaye uyu mushinga, kandi ndasenga cyane Imana ngo bizagere ku bantu benshi cyane cyane ab'iwacu, nimwe bantu ba mbere mbikubwiye."

Ibiganiro bye azajya abitambutsa ku muyoboro wa Youtube yise "Mama Kwanda and Friends", ndetse azajya anyuzaho n'indirimbo ziri mu ndimi zinyuranye, cyane cyane izikoreshwa cyane mu Rwanda, mu Burundi no mu bindi bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba.

Clarisse Karasira yavuze ko indirimbo nyinshi zigenewe abana yahimbye zakozwe na Producer Jimmy, ndetse anakorana cyane n'ikipe nini imufasha mu bijyanye no gukora 'Animations', ariko kandi anavuga ko umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie yamubaye hafi cyane mu gukora no gutunganya ibi biganiro.

Ifashabayo Dejoie yavuze ko umugore we arangwa cyane no kwita ku bana, ashingiye ku kuba iyo bagiye gusura abantu amubona kenshi akina n'abana, ndetse ngo n'ibitaramo yagiye akorera mu Mujyi irimo Maine yasabanaga cyane n'abana.

Ati "Isi y'umugore wanjye ni Isi y'abana, inshuro nyinshi mbona yishimye iyo ari gukina n'abana. Havuyemo umuziki, kwita ku bana ni ibintu ashyize imbere.

Yanavuze ko umugore we hari ibitabo yanditse bigenewe abana azashyira hanze mu gihe kiri imbere.

Avuga ati "Mama Kwanda and Friends ntabwo numvaga ibyo ari ibyo. Naravuze nti ugiye kujya uririmbira abana se abantu bakuru se ntibahagije wakomeje ukabaririmbira? Ariko tumaze kugira umwana nasanze abana bakunda cyane cyane iz'indirimbo z'abana, yaba 'Cartoons' aragenda akabyumva ukumva ukabona biramunejeje, biramusekeje, kuko ntiyaganira nawe Mukuru, kubona' ibintu areba biramufasha."

Ifashabayo yavuze ibyo umugore we yatangije birenze ibiganiro, ahubwo ni umushinga uzajya unashyirwa ku zindi mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka Spotify, Audiomack n'izindi; ndetse ngo hazanashyirwa 'Website' ku buryo azajya akora ibitaramo byo gutaramira abana.

Hejuru y'ibyo kandi kuri iyo 'Website' hazashyirwaho amasomo ajyanye no kurera no kwita ku bana 'azagenda atambutse kugirango atange umusanzu we mu Isi y'abana'.

Ati "Abana ni ibiremwama bihambaye, ni abaziranenge, kandi bigishwa na Sosiyete baba babayemo. Ubwo rero biduteye ishema kuba mu mpamo umugore wanjye afite yagennye n'isi y'abana."

Imyaka itatu irashize abana n'umugabo we muri Amerika!

Clarisse yasobanuye ko "Imyaka itatu tumaze hano ni igitabo kirekire" kandi "Ni ubuzima buvanze." Yavuze ko ashima Imana kuba yaremeye kuba mu buzima nk'ubu, kandi akabubanamo n'umutware.

Kandi avuga ko yabonyemo ibyiza byinshi 'bimwe bimbera amaso n'amashimwe'. Yumvikanishije ko muri iyi myaka itatu habayemo kubyara, kwita ku rugo, guhinduka ku buzima, ingaruka nziza n'izitari nziza'.

Uyu mubyeyi yavuze ko "ubuzima bwo mu Rwanda n'ubwo muri Amerika ntabwo ari kimwe".


Clarisse Karasira yatangaje ko binyuze kuri ‘Mama Kwanda and Friends’ agiye kujya anyuzaho ibiganiro n’indirimbo bifasha abana mu mikurire


Clarisse Karasira yasobanuye ko mu myaka itanu ishize yari yagerageje gukora kuri uyu mushinga azitirwa n’ubushobozi


Clarisse yasobanuye ko imyaka itatu ishize ari muri Amerika n’umugabo we yabaye iyo kwiyungura ubumenyi no guharanira gushyira mu ngiro inzozi ze


Clarisse avuga ko uretse ibi biganiro, yatangiye no kwandika ibitabo bigenewe abana

KANDA HANO UREBE CLARISSE KARASIRA ARIRIMBA INDIRIMBO ‘MBE KANYAMANZA KEZA’

 ">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘HELLO SONG’ KARASIRA YAHIMBYE

 ">

KANDA HANO UREBE CLARISSE YIGISHA ABANA IBIJYANYE N’IMBUTO N’IBINDI

 ">

KARASIRA YATANGAJE KO IMYAKA ITATU ISHIZE ARI MURI AMERIKA YABAYE IYO KWIGA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cassi21 hours ago
    Gushimira clarisse kubwitange hama turipfuza kuja mumakanda yiwe akabidufashamwo.murakoze



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND