Kigali

Minisiteri y'Ubuzima yavuze ku kibazo cy'abapakiye sima mu mbangukiragutabara

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:26/11/2024 11:06
0


Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga uko byagenda kose wabonye amashusho yababaje benshi y’imbangukiragutabara iri gupakirwamo isima yo kubakisha. Ni ikibazo cyahagurukije inzego zose bireba zirimo na Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abakoze aya makosa bamaze guhanwa.



Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, ni bwo umunyamakuru Oswalid yifashishije urubuga rwa X yasangije amashusho y’imbangukiragutabara ifite ibirango GR 856 E yahinduwe imodoka ipakira sima, atabaza inzego zishobora gukemura iki kibazo zirimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC], Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko umuntu wamuhaye aya mashusho yavuze ko na we atazi ababyihishe inyuma, yongeraho amagambo agira ati: "Ibi bintu birakwiye koko! Sima muri ambulance!”

Mu gusubiza iki kibazo, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko aya makuru bayamenye ndetse n’abakoze ayo mahano bamaze guhabwa ibihano, aboneraho gusaba Abanyarwanda kujya batanga amakuru y’aho babonye ‘Ambulance’ ikoreshwa nabi.

Ati: “Aya makuru y’ iyi ambulance twayamenye kandi ababikoze bahanwe. Kirazira gukoresha ingobyi y’ abarwayi ibyo itagenewe. Turashimira abaturage babonye ikibi gikorwa bagatanga amakuru. Undi wese wabona ambulance ikoreshwa nabi yahamagara 912.”

Mu busanzwe, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima, itanga ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu Gihugu imbangukiragutabara zifashishwa mu kugeza abarwayi kwa muganga no kurokora ubuzima bw’abari mu kaga mu buryo bwihuse.


Hagaragaye amashusho y'imbangukiragutabara yahinduwe ikamyo ipakira sima



Amakuru ahari aravuga ko iyi mbangukiragutabara ari iyo ku bitaro byo mu Karere ka Gisagara


Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko umushoferi wari utwaye iyi mbangukiragutabara yamaze guhanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND