Kigali

Ras Kayaga yagaragaje intandaro y'amakimbirane muri 'Showbiz' Nyarwanda - VIDEO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/11/2024 6:43
0


Umuhanzi w’umunyarwanda, Nahimana Ibrahim [Ras Kayaga] wubatse izina mu njyana ya 'Reggae' akamamara mu ndirimbo zirimo nka 'Maguru', yagarutse ku makimbirane amaze iminsi agaragara muri Showbiz Nyarwanda, ndetse avuga ko bidatangiye ubu ahubwo ko byatangiye kera.



Mu gihe bamwe mu bakurikirana hafi imyidagaduro cyangwa se 'Showbiz' yo mu Rwanda bavuga ko amakimbirane amaze iminsi ayigaragaramo ari aya vuba aha ko kera ntabyabagaho, nyamara umuhanzi Ras Kayaga wamamaye mu myaka ya kera mu njyana ya Reggae, avuga ko ibi bintu byatangiye kera umuziki nyarwanda uri kwiyubaka.

Umuhanzi Ras Kayaga umaze imyaka 25 amenyekanye mu muziki nyuma yaho yakoze indirimbo yise 'Maguru' yakunzwe na benshi, ari mu bamaze igihe muri Showbiz ndetse ayifitemo amateka akomeye dore ko byinshi byabaye areba.

Ras Kayaga wazamukiye mu itsinda rya 'Holly Jah Doves', ubwo yaganiraga na InyaRwanda Tv, yagaragaje ko amakimbirane yo muri Showbiz Nyarwanda yamye ahari atari aya vuba aha ndetse yanagerageje gusubiza amaso inyuma yerekana intandaro yayo.

Yavuze ko amakimbirane yatangiye ubwo umuziki Nyarwanda winjirwagamo n'abajyanama n'abahanzi babarebera inyungu (Managers). Yagize ati: ''Amakimbirane yatangiye ubwo hazaga ibintu byo kumanaginga abahanzi, bitangijwe n'aba 'Managers' bari baje icyo gihe barimo Alex Muyoboke n'abandi batandukanye barimo n'uwashinze itsinda rya Urban Boys''.

Ras Kayaga yakomeje agira ati ''Icyo gihe amakimbirane yatangiye kwaduka ndetse birakomeza kugeza ubwo Urban Boys yakoze indirimbo bise Ishyamba. Aho baririmbaga ngo muhigi w'ishyari reka iby'ishyari twese duhige''.

Nubwo bamwe bareba umuziki nyarwanda utangiye kuzamo amakimbirane bakavuga ko ibintu byageze 'aharyoshye' ndeste ko ariko 'Showbiz' ikorwa, ntabwo ariko abahanzi bakoraga umuziki icyo gihe ariko babibonaga. 

Ras Kayaga wabonye byinshi kuva umuziki nyarwanda wiyubaka kugera aho ugeze ubu, yavuze ko icyo gihe amakimbirana atangira harimo abahanzi bahise bahagarika gusohora indirimbo nawe arimo. 

Ati: ''Muri ibyo bihe twe twahise dufata umwanzuro wo guhagarika gusohora indirimbo kuko ibintu byari bitangiye kuba bibi, hajemo ibintu bitari ku murongo wacu. Kuburyo natwe ubwacu baradusenye, ntabwo haburaga umuntu ugira atya akatwataka gusa agasanga twebwe turi Abarasta''.

Uyu muhanzi kandi yakomeje atangariza InyaRwanda ko amakimbirane yo mu muziki yatangiriye i Nyamirambo. Atangijwe n'abo bajyanama (Managers).  Avuga aba  usanga babikora kunyungu zabo aho kubikora ku nyungu z'abahanzi bahagarariye.

Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy'abajyanama ari uko bakora ibintu mu nyungu zabo aho kubikorera abahanzi, bavuga ko bahagarariye inyungu z'abahanzi nyamara witegereje ubona bahagarariye inyungu zano.

Ras Kayaga yagaragaje kandi ko nubwo amakimbirane yatangijwe n'abajyanama (Manager) mu myaka ya kera, gusa ngo kuri ubu abariho basigaye bagerageza gukorera neza abahanzi bakabikora kinyamwuga.

Yanagiriye kandi inama abahanzi yo kwitondera guhitamo abajyanama, bagahitamo ababikora neza kandi bakababyaza amafaranga aho kugira ngo bahitemo umujyanama uzaza kumuriraho amafaranga aho kuyamushakira.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RAS KAYAGA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND