Umutoza mushya wa Manchester United,Roben Amorim yatangiye anganya n'ikipe ya Ipswich Town mu mikino yo ku munsi wa 12 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.
Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 30 kuri Portman Road.
Watangiye ikipe ya Manchester United ihererekanya neza maze ku munota wa 2 gusa ihita ifungura amazamu ku mupira waruzamukanywe neza na Amad Diallo awuhereza Marcus Rashford, nawe awutereka mu nshundura.
Nyuma yo gutsindwa ikipe ya Ipswich Town yagiye inyuzamo ikarema uburyo imbere y'izamu nk'aho uwitwa Sammie Szmodics yarekuye ishoti riremereye ryashoboraga kugira icyo ribyara ariko Andre Onana aratabara.
Umukino wakomeje ikipe ya Ipswich ariyo yiharira ibijyanye no guhererekanya umupira ndetse ikananyuzamo igasatira cyane ariko ba myugariro ba Manchester United bakihagararaho.
Ku munota wa 34 Manchester United yarase uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira mwiza Alejandro Garnacho yari abonye awuzamukana yiruka ariko ageze imbere y'izamu aratinda birangira bawumwatse.
Ku munota wa 43 ikipe ya Ipswich Town yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Omari Hutchinson ku mupira yarahawe na Wes Burns.
Igice cya kabiri cyatangiye Roben Amorim akora impinduka mu kibuga akuramo John Evans na Casemiro ashyiramo Luke Shaw na Manuel Ugarte.
Manchester United yaje ishaka uko yabona igitego cya 2 igasatira ikoresheje uburyo bwo kwirukankana imipira. Ku munota wa 58 Alejandro Garnacho yongeye kurata uburyo ku mupira yari abonye arawirukankana ageze imbere y'izamu bawumukuraho bawushyira muri koroneri.
Ku munota wa 78 Manchester United yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Bruno Fernandes aba ari nawe uyitera ariko inyura hejuru y'izamu gato.
Uyu mukino wari uwa mbere utojwe n'umutoza mushya wa Manchester United,Roben Amorim warangiye anganyije na Ipswich Town igitego 1-1.
Manchester United yahise ijya kumwanya wa 12 n'amanota 16 naho Ipswich Town ijya ku mwanya wa 18 n'amanota 9.
Manchester United yanganyije na Ipswich Town igitego 1-1
Roben Amorim yatangiye anganya na Ipswich Town
TANGA IGITECYEREZO