Kugabanya umubare w’abarwayi bava mu Rwanda bajya kwivuza mu mahanga no kongera uw’abava mu mahanga baza kwivuriza mu Rwanda, ni ingingo yagarutsweho na Perezida Kagame, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo aharimo kwagurirwa ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Iyo bavuze iterambere ry’urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda abenshi bahita bumva umubare w’inzobere zikora imirimo ikomeye nko kubaga ibice bikomeye nk’umutima, ubwonko, abavura indwara zikomeye nka Kanseri n’ibindi.
Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko abarenga ibihumbi 5 baza kwivuriza mu Rwanda buri mwaka baturutse mu mahanga, inararibonye mu buvuzi zikavuga ko ibi biterwa n’uko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bigezweho no kongera umubare w’ibikoresho byo kwa muganga bijyanye n’igihe.
Ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu buvuzi, IRCAD Africa ni kimwe mu bikorwaremezo bigezweho bitegerejweho guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku Banyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Mu myaka nk’icumi ishize u Rwanda rwakoze uko rushoboye mu guhangana n’indwara ya kanseri, haba mu kuyisuzuma, kuyitahura no kuyisuzuma aho imibare yagiye izamuka, yikuba hafi inshuro 10.
Byatumye n’imibare y’abayirwaye biyongera kuko kwiyongera bigaragaza umusaruro ukomeye wo gutahura iyo ndwara ku bayifite.
Kuva mu 2018 imibare igaragaza ko abarwayi bashya bari 3275, mu 2019 bagera ku 4997. Mu 2020 bagabanyutseho gato kuko bageze ku 4880, kuva icyo gihe imibare ihita itumbagira kuko mu 2021 abarwayi bashya bari 5214, na ho mu mwaka wa 2022 baba 5283.
Kuva ubwo imibare y’abasanganwa kanseri mu Rwanda buri mwaka baba babarirwa mu 5200, kandi bikamenyekana ku basuzuzwe gusa.
Muri Gashyantare Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko 80% by’ibikenewe ngo abarwaye kanseri bitabweho bihari mu Rwanda.
Yari ahereye ku kigo kivura kanseri cyafunguwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ndetse n’ibindi bitaro bitanu bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri nk’ibya CHUB, CHUK, Ibya Gisirikare biri i Kanombe, Ibyitiriwe Umwami Faisal n’ibya Butaro.
Icyakora nubwo bimeze bityo, gahunda y’ubuvuzi bw’iyi ndwara iracyarimo ibibazo bitandukanye. Birimo nk’abaganga bake, imiti itishyurirwa kuri Mituweli, ubumenyi bw’abavura n’ababaga izi ndwara bufitwe na mbarwa mu Rwanda n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Rukundo Athanase avuga ko mu bihe bidatinze hari indi mashini nshya izwi nka ‘PET SCAN’ isuzuma ndetse ikanatahura kanseri, igiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda ikaba ari imwe muri zari zikenewe cyane.
Inzobere mu rwego rw’ubuvuzi zivuga ko kongera ibikorwaremezo bigezweho n’umubare w’ibikoresho bijyanye n’igihe bigomba kujyana no kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abagana amavuriro.
Uretse gahunda yagutse ya kane gukuba Kane (4 ×4) yitezweho kugira byuzuye u Rwanda igicumbi cya serivisi z’ubuvuzi, uru rwego rubumbatiye amagara y’Abaturarwanda n’abanyamahanga barugana rufitiwe imishinga myinshi izatuma icyizere cyo kubaho kirenga imyaka 69,6.
4×4 ni gahunda yo kongera umubare w’abaganga byibuze abarwayi 1000 bakabarirwa bane, kongera ibikorwaremezo by’ubuvuzi, indwara zikomeye zavurirwaga hanze bigakorerwa mu Rwanda n’ibindi.
Ni gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuko nk’ubu hari gahunda yo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.
Izo ndwara na zo zatangiye kuvurirwa mu Rwanda, uyu munsi gusimbuza impyiko, kubaga umutima, kureba imikuriye ya kanseri mu mubiri n’ibindi ubu biri gukorerwa mu Rwanda.
Ku bikorwaremezo na ho nubwo bisaba ingengo y’imari yihagazeho, ariko nko mu myaka irindwi ishize hakozwe, byinshi, hubakwa Ibitaro bya Byumba, ibya Gatunda, Gatonde, Munini, Nyabikenke na Nyarugenge.
Mu gukomeza inzira yo kuvurira mu Rwanda indwara zikomeye, za zindi zijya kuvurirwa hanze, biteganywa ko 2029 izarangira hashyizweho ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zihariye nka kanseri, umutima, impyiko n’ibindi.
Hazatezwa imbere ubuvuzi bw’indwara zihariye, hashyirwaho ibigo n’amavuriro bitanga serivisi zigezweho z’ubuvuzi bwihariye nk’ubwa kanseri, umutima, impyiko, ubuvuzi bw’abageze mu zabukuru n’ibindi.
MINISANTE yatangaje ko mu gihe cya vuba irazana imashini ibasha gutahura kanseri mu mubiri w'umuntu
TANGA IGITECYEREZO