Kigali

Israel Mbonyi na Shenseea mu bari guteza umwiryane muri Kenya

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:21/11/2024 10:10
0


Nyuma yo gutaramira muri Kenya mu gitaramo ’Africa Worship Experience’, Israel Mbonyi agiye guhurira ku rubyiniro n’umuramyi Christiana Shusho mu gitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024, byatumye abantu bibaza igihe abahanzi babo bazagaragarira kuko uwo munsi nabwo Shenseea azaba afite igitaramo muri Kenya.



Ku wa 10 Kanama 2024, Israel Mbonyi yataramiye muri Kenya ubwo yaririmbaga mu gitaramo ’Africa Worship Experience’ cyabereye muri Stade yitwa Ulinzi Sports Complex iherereye ahitwa Langata mu Mujyi wa Nairobi.

Nyuma y’igihe gito avuyeyo, yongeye gutumirwa ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka aho azaba afasha abakirisitu bo muri Kenya gusoza umwaka wa 2024 bari mu mashimwe ndetse no kwinjira mu wundi mwaka baramya.

Muri iki gitaramo cyo muri Kenya, Israel Mbonyi wo mu Rwanda azaba ari kumwe n’umuhanzikazi Christiana Shusho ukomoka mu gihugu cya Tanzania wamamaye mu ndirimbo nka "Shusha Nyavu", "Wa kuabudiwa" ndetse n’izindi zitandukanye.

Nyuma y'uko Christiana Shusho yemejewe mu bazatarama muri iki gitaramo, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ngo “Kenya, 31 twambukiranya umwaka dufite abahanzi bashimishije.”

Nyuma y'uko Christiana Shusho yemejwe nyuma ya Israel Mbonyi wari umaze iminsi yemejwe ko azagaruka muri Kenya, bamwe mu baturage batangiye kwibaza igihe abahanzi babo bazabonera umwanya kuko mu bitaramo bikomeye bakunze gutumiramo abahanzi banini cyane nka Israel Mbonyi ku buryo bigoranye ko abahanzi bo muri Kenya babona aho bamenera.

Ikinyamakuru Tuko cyo mu gihugu cya Kenya, cyagaragaje bamwe mu bakunzi b’umuziki bifuza ko n’abahanzi bo mu gihugu imbere barebwaho nabo bakagira aho bamenera muri ibi bitaramo byo gusoza umwaka.

Umwe mu bagaragajwe witwa Bennar Mitumba yagize ati “Israel Mbonyi natatubwira ibanga akoresha, azasoza umwaka wenyine.” Aha yumvikanishaga ko Mbonyi noneho akwiye kuvungurira ibanga abanyakenya ku buryo akoramo umuziki we.

Uwitwa Khoeros yagize ati “Ko dufite abahanzi beza mu gihugu nka Sarah K, ni ukubera iki mutamufasha ngo nawe amenyekane.”

Mr Bradely yagize ati “Ngomba kwitabira iki gitaramo kuko Imana yamfashe ukuboko uyu mwaka.”

Ntabwo iki gitaramo Mbonyi azaba aririmbamo aricyo gitegerejwe cyane muri Kenya n’ubwo abafana benshi ariwe bashyize mu majwi bamusaba ko ababwira ibanga akoresha, ahubwo kuri uwo munsi umuhanzikazi Sheensea wo muri Jamaica azaba yataramiye muri Kenya.

Uyu Sheensea uzataramira muri Kenya mu ijoro rimwe na Israel Mbonyi, yamamaye mu ndirimbo Hit and Run yakoranye na Masicka na Di Genius.


Shenseea wamamaye muri Hit and Run ategerejwe mu gihugu cya Kenya mu gitaramo cyo gusoza umwaka


Christiana Shusho ukomoka mu gihugu cya Tanzanua, azataramana na Israel Mbonyi

Abanya-Kenya bakaniye bashaka ko Israel Mbonyi azavungurira ku ibanga akoresha mu muziki nabandi bahanzi bakarikoresha


Reba indirimbo Nina Siri ya Israel Mbonyi iri mu zamwubakiye izina cyane cyane muri Kenya

">

Reba indirimbo Wa kuabudiwa ya Christina Shusho iri mu zitegerejwe muri iki gitaramo 

"> 

Reba indirimbo hit and run ya Shenseea izaba iri guca ibintu mu batazajya mu gitaramo cyo gushima Imana

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND