Kigali

U Bubiligi na Maroc byabonye ubwigenge! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/11/2024 8:20
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 18 Ugushyingo ni umunsi wa 323 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 43 umwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

763: Ku butegetsi bw’umwami Trisong Detsen Abanyatibeti bafashe umurwa mukuru w’igihugu cy’u Bushinwa bawita Chang’an cyakora ubu ni Xi’an.

1666: Ikirwa cya Antigua kiri muri bimwe mu birwa by’u Bufaransa cyafashwe n’u Bwongereza.

1793: Ifungurwa ry’inzu ndangamurage y’i Louvre.

1820: Antarctique yavumbuwe n’ushakashatsi w’Umunyamerika Nathaniel Palmer.

1830: Ubwigenge bw’u Bubiligi

1905: U Buyapani bwatangiye gukoroniza Koreya.

1918: Ubwigenge bwa Letoniya

1956: Ubwigenge bwa Maroc

1977: Ambasade ya Misiri mu Bugereki yatewe n’Abanyeshuri b’Abanye-Palestine.

1992: Hafashwe toni enye za cocaine mu ndege yavaga muri Colombia igana mu Birwa bya Maurice.

2017: Mushikiwabo yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Rex Tillerson aho bavuganye ku bijyanye n’ubucuruzi n’umutekano.

Abavutse kuri uyu munsi:

1647: Pierre Bayle, umuhanga muri filosofiya akaba n’umwanditsi.

1727: Philibert Commerson, umushakashatsi w’Umunyamerika

1787: Louis Daguerre, umunyabugeni w’Umufaransa wahimbye photographie.

1960: Elizabeth Perkins, Umukinnyi w’amafilime.

1987: Jake Abel, Umukinnyi w’amafilme w’Umunyamerika.

Abitabye Imana uyu munsi:

1970: Hal Dickinson, umuhanzi w'Umunyamerika.

2009: Red Robbins, wahoze ari umukinnyi ukomeye wa Basketball muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND