Kigali

Riderman na Bull Dogg bongeye gukumbuza abantu ‘Icyumba cya Hip Hop’- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2024 7:36
0


Abaraperi Riderman na Bull Dogg bari bategerejwe na benshi mu gitaramo "Keep It 100 Experience" cyatewe inkunga n'uruganda rwa Skol binyuze mu cyikonyobwa Skol Malt, bongeye gukumbuza abakunzi n'umuziki igitaramo "Icyumba cy'Amategeko" baherutse bakoze muri Kanama 2024.



Aba baraperi bahuriye muri iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe mu ijoro rya tariki 16 Ugushyingo 2024 cyari kiyobowe na MC Anita Pendo na Kate Gustave.

Ni igitaramo cyahurije hamwe abaraperi 11 cyongeye gukumbuza abakunzi ba muzika icyiswe "Icyumba cy'Amategeko".

Icyatumye benshi bakumbura iki gitaramo ni uburyo Riderman na Bull Dogg basangiye urubyiniro bisa neza nk'uko babigenje muri Kanama ubwo bamurikaga album bahuriyemo bise "Icyumba cy'Amategeko".

Bull Dogg yabanje ku rubyiniro yinjiriye mu ndirimbo 'Mood' yakoranye na B-Threy, akomereza ku ndirimbo 'Puta' yakoranye na Juno Kizigenza.

Iyi ndirimbo iherutse kuzuza Miliyoni ebyiri z'inshuro z'abantu bayirebye kuri YouTube. Ubwo yuzuzaga Miliyoni 1 kuri YouTube, Bull Dogg yagaragaje ko ashaka kongera gukorana indirimbo na Juno kandi igakorwa na Prince Kiiiz. Asoje yagize ati "Reka uyu munsi tuwugire uwa Hip Hop gusa".

Ibi byatumye akomereza ku ndirimbo ye 'Pekoni' yaciye ibintu mu bihe bitandukanye. Ku rubyiniro, Bull Dogg yari kumwe n'umusore wamwakiraga mu kuririmba, basoreza ku ndirimbo ze zakunzwe nka 'Cinema', 'Nk'umusaza',

Nyuma y'izi ndirimbo Bull Dogg yahise yakira Riderman baririmbana indirimbo "Hip Hop" imwe mu zigize album bakoranye ubundi amusigira urubyiniro.

Riderman yabanje kugukorwa n'uburyo DJ yacurangagamo indirimbo amusaba ko 'twakora ibintu nk'uko twabipanze'. Uyu mugabo yinjiriye mu ndirimbo 'Horo', 'Mambata' yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo 'Haje Gushya'.

Uyu muhanzi yanaririmbye indirimbo 'Igicaniro' yagiye yifashisha mu bitaramo binyuranye. Riderman yageze ku ndirimbo 'Ikinyarwanda' yakoranye na Bruce Melodie.

Uyu muraperi yanaririmbye indirimbo 'Ntakibazo' yakoranye na Urban Boys na Bruce Melodie. Iri mu ndirimbo zakunzwe cyane mu myaka 10 ishize.

Mu bitaramo nk'ibi bihuza umubare munini, Riderman ntajya yibagirwa kuririmba indirimbo nka 'Till I Die' yakoranye na Urban Boys, 'Depanage' yakoranye na Ariel Wayz.  Yavuye ku rubyiniro ahagana saa 12: 46' ashimirwa umwanya we muri iki gitaramo.

Iyi Album iriho indirimbo yise 'Hip Hop" yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Inthecity afatanyije na Knoxbeat, iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe na Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo' yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat ndetse na 'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.

Ni Album iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'icy'umusaraba, amadarubindi (Lunettes) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko.

Riderman aherutse kubwira InyaRwanda ko atari we wahisemo izina bise iyi Album "Icyumba cy'amategeko", ahubwo ni igitekerezo cya mugenzi we Bull Dogg washingiye ku izina ry'indirimbo ya Gatatu 'Amategeko 10' iri kuri iyi Album. 

Ati "Izina 'Icyumba cy'amategeko' ntabwo ari njye warihisemo mu by'ukuri. Ni izina rigendeye ku ndirimbo ya Gatatu iriho yitwa 'Amategeko 10, izina ariko ntabwo ari njye warihisemo, ni igitekerezo cya Bull Dogg. Nabivuga gutyo mu magambo macye." 


Umuraperi Riderman yashimye uburyo yakiriwe muri iki gitaramo cyihariye kuri Hip Hop 


Riderman yashimye uruhare rwa Skol mu guteza imbere injyana ya Hip Hop






Ubwo umuraperi Bull Dogg yari ku rubyiniro aririmba indirimbo ze zakunzwe 

Imbere y'imbaga y'abantu, Bull Dogg yagaragaje ko ari umuraperi wihagezeho





Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop cyabereye muri Kigali Universe

AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND