Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman wari mu baraperi 11 bataramiye abitabiriye igitaramo "Keep It 100 Experience" cyabereye muri Kigali Universe, yagisoje yunamira abaraperi bose bitabye Imana.
Uyu muraperi wasoje iki gitaramo cyateguwe n'uruganda rwa Skol binyuze mu kinyobwa Skol Malt, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, yafashe icyemezo cyo kunamira aba bahanzi, avuga ko biri mu rwego rwo kwerekana itandukaniro rye n'abandi baraperi. Ati "Ndashaka kwerekana itandukaniro ry'abaraperi, duhe icyubahiro abaraperi (abavandimwe) batuvuyemo."
Fireman yongeye gusaba abakunzi be kumuremera
Ubwo iki gitaramo cyari kigeze hagati Fireman yahagaritse umuziki abwira abitabiriye iki gitaramo ko ari umugaragu wabo ariko kugira ngo abikore neza bisaba ko bamuhemba. Ati "Ndabakunda cyane. Njye ndi umugaragu wanyu, ariko kugira ngo mbikore neza, birasaba y'uko mumpemba."
Fireman yinjiriye mu ndirimbo zirimo 'Umuhungu wa Muzika' yakoranye na Bruce Melodie, anaririmba indirimbo '' Ca Inkoni izamba' yakoranye na Queen Cha.
Ubwo yari asoje kuririmba iyi ndirimbo yagize ati "Amahoro y'Imana abane namwe ni umuhungu wanyu, kuva i Kigali mu Rwanda."
Uyu muraperi yaririmbye indirimbo zirimo "Itangisha" yakoranye na King James, "Nyeganyega" n’izindi.
Fireman yanaririmbye indirimbo "Amashimwe" yakoranye na Chriss Eazy, anaririmba indirimbo 'Nyamirambo' yakoranye na Safi Madiba usigaye abarizwa muri Canada muri iki gihe.
Uyu
muraperi mu gusoza, iki gitaramo yaririmbye indirimbo 'Bucyanayayandi' yitiriye
EP (Extended Play) ye ya mbere aherutse gushyira ku isoko. Yavuze ko iyi Album
yabashije kuyikora nyuma y'uko abonye ubufasha yaherewe muri Kigali Universe.
Fireman ahamya ko iyi EP aherutse gukora yatumye yinjiza umuziki we ku rwego rwiza kuko yatangiye no kuwucuruza ku mbuga za murandasi zicuruza umuziki bitandukanye n’uko yari asanzwe akora.
Muri uru rugendo rushya rwa Fireman uretse gufungura konti ku rubuga rwa Youtube, yanafunguye izindi konti ku mbuga zicururizwaho umuziki mu mazina ya “Fireman Vayo”.
Uyu muraperi avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye agerageza gufungura konti anyuzaho ibihangano bye kuri Youtube, ariko ntizamaraga kabiri kuko yahitaga aziburira irengero.
Fireman asobanura ko indirimbo nyinshi ziri kuri iyi Album yazikoze mu rwego rwo kurema agatima abantu no kubumvisha ko n’ejo buzacya.
Ati “Ni indirimbo zigarura icyizere mu buzima, gutera imbaraga abantu, gushishikariza abantu kudacika intege.”
Akomeza ati “Ni bwo butumwa ahanini urebye nibanzeho nandika buri ndirimbo. Mbese buri ndirimbo zose niko zimeze, niyo mpamvu navuze nti reka mbikore n’ubundi ni ‘Bucyanayandi’.
Yasabye abafane be mu muziki, ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang kumushyigikira bakurikirana ibihangano bye, ndetse yizeye ko agiye gutanga imbaraga ze mu gutuma abafana be bakomeza kwishima.
Fireman yavuze ko uretse gushyira ibihangano kuri iyi shene ze nshya, azajya ashyiraho n’amakuru y’ibyo abantu bamwizahao. Ati “Byumwihariko abakunzi ba Hip Hop ndetse n’abakunzi ba Tuff Gang barahishiwe.”
Umutima wishimye kuri Fireman nyuma yo gutaramira amagana y'abantu muri Kigali Universe
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop
TANGA IGITECYEREZO