Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWFA, ryagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, rigaruka kuri byinshi bimaze iminsi bivugwa muri ruhago y’u Rwanda harimo amasezerano y’umutoza w’Amavubi no kuguma gushaka abakinnyi bafite amamuko mu Rwanda.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane itariki 7 Ugushyingo 2024 Perezida wa FERWAFA, Munyantwari Alphonse yagarutse ku kongerera amasezerano umutoza w’ikipe y’Igihugu, Frank Trosten Spittler, avuga ko ibiganiro hagati ye n’ubuyobozi bigeze kure aho bitarenze uku kwezi bazaba batangaje ibyavuyemo.
FERWAFA yavuze ko yishimira uko ikipe y’igihugu imaze iminsi yitwara, aho yatsinze
imikino itanu mu 10 iheruka gukina, bikaba byerekana akazi gakomeye kamaze gukorwa
n’uyu mutoza wo mu Budage waje mu Rwanda mu kwezi k’Ugushyingo 2023.
Perezida wa
FERWAFA Munyantwari yavuze ko batazigera bivanga mu kazi k’umutoza ngo babe
bamusaba guhamagara abakinnyi barimo Hakim Sahabo na Rafael York, gusa bavuga
ko imiryango igifunguye kuri aba bakinnyi bakiri bato, aho igihe icyo ari cyo
cyose bakongera guhamagarwa.
Yagize ati "Umutoza twatangiye ibiganiro kandi icyavuyemo
muzakimenya vuba, ntabwo tuzarindira kugeza mu Ukuboza 2024 (Igihe masezerano
asanganywe azarangirira)."
Tariki 1 Ugushyingo 2023, ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryemeje ko Umudage w’imyaka 61, Torsten Frank Spittler yagizwe umtoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi.
Mu minsi ishize uyu mutoza yari yatangaje ko agiye kumanika inkweto ye kuko ngo ishaje, ariko ubu ibiganiro hagati ye na FERWAFA bikaba bishobora kurangira yisubiyeho ku cyemezo yari yafashe.
Perezida wa FERWAFA yanakomeje no ku kibazo abanyarwanda bamaze iminsi bibaza ku ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", bavuga ko ari ikipe ikina neza ariko byagera mu busatirizi ikagenda gake. Benshi bagaragaza ko hakomeza gushakwa abakinnyi bafite amamuko mu Rwanda bakabareshya bakareba ko bazaza gukinira Amavubi.
Perezida wa FERWAFA yakomeje agira ati "Navuga ko nta mbaraga twagira twakwima ikipe y’igihugu. Uko mwagiye mubibona, nk’uko byagumye bigenda nubwo tutavuga ngo nibyo gusa twifuza, ariko umubare w’abakina mu ikipe y’igihugu bagiye bava hirya no hino ku migabane itandukanye, niba ntibesha wagiye wiyongera.
Imibare irabigaragaza, yaba abo dutumira muri rusange, yaba abo duhurira ku
bibuga, ibyo ni imibare mufite itabeshya, ikigamijwe ni ugushaka abakinnyi beza bo gukinira ikipe y’igihugu gusa hari ibiba bisabwa kugira ngo n’uwo mukinnyi aze".
Yakomeje avuga ko n'ubwo hari abakinnyi batandukanye bari kurambagizwa hirya no hino ku isi, hagomba kuba hari ibintu bikomeye ikipe iba yaragezeho bishobora kureshya abo bakinnyi, nko kuba itsinda ndetse mu gihugu hari n'ibikorwa remezo.
Munyantwari Alphonse yatangaje ko FERWAFA iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ikipe y'igihugu ibeho neza
FERWAFA yatangaje ko mu minsi mike abanyarwanda baramenya umwanzuro ku mutoza w'ikipe y'igihugu
Perezida wa FERWAFA yavuze ko hari abakinnyi bafite amamuko mu Rwanda bakigerageza kureba ko bazemera kurukinira
TANGA IGITECYEREZO