Kigali

Imbabazi The Ben yahaye Fatakumavuta mu mategeko zivuze iki?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/11/2024 16:14
0


Ku wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro arumenyesha ko ‘yahaye’ imbabazi Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru mu bihe bitandukanye.



Yisunze Noteri David, The Ben yasabiye Fatakumavuta kurekurwa. Hashize umunsi umwe, ubwo ni ukuvuga kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Habibi’ yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yahisemo urukundo no kubabarira imbere ya Fatakumavuta. 

Ni ubutumwa bwasamiwe hejuru n’ibihumbi by’abantu bamukurikira umunsi ku munsi. Bitewe n’uko iyi baruwa itari yakagiye mu itangazamakuru, byatumye hari abamwandikira bamubwira gusaba guhagarikisha ikirego, abandi bashima umuhate wo gutanga imbabazi.

Ariko kandi The Ben yavuze ko atari we watanze ikirego. Ushingiye ku byo amategeko ateganya, uyu muhanzi yisunze umunyamategeko we batanze ikirego mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), hanyuma RIB isuzuma ishingiro ryacyo.

Bitewe n’imiterere y’iki kirego ndetse n’ibyaha uru rwego rwagaragaje ko ibyo Fatakumavuta yakoze atabikoze kuri The Ben gusa, kuko hari n’abandi basanzwe bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro, ikirego cyashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Hanyuma Ubushinjacyaha buregera Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Bivuze ko The Ben si we watanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ahubwo cyatanzwe n’ubushinjacyaha.

Amategeko avuga iki ku mbabazi yahaye Fatakumavuta?

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umunyamategeko Nshimiyimana Fortunatus yatangiye asobanura ko mu busanzwe icyaha gikorerwa sosiyete Nyarwanda ariko uwo cyagizeho ingaruka z’ako kanya, akaba ari we ugitanga mu Bugenzacyaha.

Kimwe n’uko aramutse atagitanze, n’undi wese ubona ko yabangamiwe n’ikintu cyakozwe n’umuntu runaka ashobora kubitangira ikirego.

Ariko kandi n’iyo hatagira ugitanga Urwego rubifitiye ububasha ‘Ubugenzacyaha’ rushobora kubona ko hakozwe icyaha rukibwiriza gukurikirana wa muntu wakoze icyaha ‘ntawigeze abisaba’.

Ati “Urumva ni muri uwo murongo rero. Iyo icyaha cyakurikiranywe byanze bikunze haba hari uwatanze ikirego! Kuko hatagize utanga ikirego ntabwo icyaha gikurikiranwa. Nta muntu uba ufitemo inyungu. Gusa, ubugenzacyaha bushobora kwibwiriza. 

Urugero nk’ibi byaha biri ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi, rimwe na rimwe nta n’umuntu uba watanze ikirego bakabona ko umuntu yakoze ibigize ibyaha, bakibwiriza kubikurikirana, cyangwa se bakabanza kumwihaniza.”

Umunyamategeko Nshimiyimana yavuze ko mu busanzwe mu mategeko, imbabazi zirasabwa kandi ntabwo zihatirwa gutangwa. Ariko kandi zisabwa n’ubundi ufite ububasha bwo kuzitanga.

Ati “Niba atari wowe watanze ikirego, nta n’ubwo ari wowe ufite ububasha bwo gutanga imbabazi. Ni ukuvuga ngo uwatanze ikirego ni ubushinjacyaha, ni ukuvuga ngo ni urugendo ruturuka mu gukurikirana icyaha kugenza ukagera mu bushinjacyaha, bwabona ko hari impamvu zo gukurikirana icyaha bukakiregera urukiko."

Akomeza agira ati “Mu by’ukuri ikirego cya Fatakumavuta cyatanzwe n’ubushinjacyaha nyuma y’uko cyagenjejwe n’ubugenzacyaha. Birashoboka ko ubugenzacyaha bwagejejweho ikirego n’umuntu umwe, wenda n’uwo arimo (The Ben) cyangwa se bwaribwirije…”

Nshimiyimana yavuze ko igihe cyose Urukiko rwasuzuma rugasanga ko koko The Ben yarakorewe icyaha, nta ndishyi z’akababaro yakurikirana. Ati “Imbabazi yatanze zifite aho zihuriye no kutazamukurikiranaho indishyi mu gihe yaba ahamwe n’icyaha cy’uko Fatakumavuta yamusebeje.”

Yungamo ati “Noneho Fatakumavuta kiramutse kimuhamye, none bikagaragara ko The Ben yakorewe icyaha yaba yivanyeho inshingano zo kuzamurikiranaho indishyi z’akababaro.”

Uyu munyamategeko yavuze ko uwakorewe icyaha atagira uruhare mu guhitamo igihano gihabwa ushinjwa, yaba kugikuraho cyangwa se kugishyiraho kuko ‘kiba giteganwa n’amategeko’.

The Ben yanditse iyi baruwa atanga imbabazi ku wa 5 Ugushyingo 2024, mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe umwanzuro kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Ugushyingo 2024, rutegeka ko uyu mugabo afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Nshimiyimana yavuze ko n’iyo iyi baruwa igera muri ‘system’ y’urukiko mbere y’uko rufata umwanzuro ntirwari kuyishingiraho. Ati “Ntabwo urukiko rwari kuyishingiraho kuko The Ben siwe watanze ikirego, icyakora mu bakorewe icyaha nawe arimo, kimwe n’uko nawe urimo, nanjye ndimo, twese, sosiyete nyarwanda.”

“Niba The Ben yarumvise ko yakorewe icyaha mu buryo bwihariye akabimenyesha urwego rw’ubugenzacyaha rugakora iperereza rugasanga hari ibimenyetso bigaragaza ko habaye icyaha nibyo koko icyo kirego cyaba cyaratanzwe mu nyungu za Sosiyete ariko bisabwe na The Ben ugaragaza ko yakorewe icyaha mu buryo bwihariye.”

Uyu munyamategeko yavuze ko “iyo ikirego kimaze gutangira ntabwo aba akigifiteho ubushobozi bikurikiza amategeko abigena.” Yavuze ko bitewe n’imbabazi The Ben yatanze, igihe cyose urukiko rwahamya ibyaha Fatakumavuta ntiyakurikiranwaho ibijyanye n’indishyi z’akababaro.

Nshimiyimana avuga ko hari igihe urukiko rushobora kubura ibimenyetso ‘ubwarwo rukanga kwakira ikirego’ ariko ‘igihe cyose rwakiriye ikirego rugomba kukiburanisha’.

Yasobanuye ko ubushinjacyaha buregera urukiko urubanza igihe basanze rufite inshingiro bihagije byatuma batanga ikirego. Ati “Ubu aho Dosiye igeze ntacyo The Ben yayikoraho. Icyo yazakora gusa, ni mu gihe cyo gusaba indishyi kuko n’icyo aba yamubabariye.”


The Ben yandikiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mbere y’uko rufata umwanzuro, avuga ko yahaye imbabazi Fatakumavuta   


Ibaruwa The Ben yandikiye urukiko ku wa 5 Ugushyingo 2024 mbere y’uko rufata umwanzuro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND