Kigali

Mukura VS yahaniye Police FC i Huye, akamwenyu mu bafana bayo karagaruka

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/11/2024 17:31
0


Ikipe ya Mukura VS yari imaze iminsi ititwara neza yatsinze Police FC ibitego 2-0 mu mukino wo ku munsi wa 9 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, abafana bayo akamwenyu karagaruka.



Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Ugushingo 2024 saa Cyenda kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Umukino watangiye ikipe ya Police FC ariyo ihererekanya umupira neza ndetse ba rutahizamu bayo barimo Peter Agbrevol bakagerageza uburyo imbere y'izamu.

Ku munota wa 10 ikipe ya Mukura VS yabonye uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira mwiza Uwumukiza Obedi yarahaye Boateng Mensah arekura ishoti ba myugariro ba Police FC baratabara.

Amahindura ya Mukura VS yakomeje kubona uburyo kuko nyuma y'iminota 4 gusa uwitwa Nsabimana Emmanuel yaarobye Niyongira Patience umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu

Ku munota wa 35 Mashami Vincent utoza ikipe ya Police FC yakoze impinduka mu kibuga havamo Kwitonda Ali hajyamo David Chimezie.

Rutahizamu w'Umunta-Ghana ukinira Mukura VS, Mensah Boateng Agyenim nyuma yuko yari yarase uburyo bw'inshi bwashoboraga kubyaba ibitego bigeze ku munota wa 41 yaje kwikosora afungura amazamu ku mupira muremure yarahawe na Nicolas Sebwato nawe arekura ishoti maze Niyongira Patience agiye kurikuramo birangira rimugeranye mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Mukura VS iyoboye n'igitego 1-0. Mu gice cya kabiri ikipe ya Police FC yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Ssenjobe Eric na Ngabonziza Pacifique hajyamo Ishimwe Christian na Muhozi Fred.

Iyi kipe ya Police FC yaje ikina ishaka uko yakwishyura abakinnyi bayo barimo Jibrin Akuki bakagerageza uburyo imbere y'izamu gusa umunyezamu wa Mukura VS, Nicolas Sebwato akababera ibamba.

Mukura VS itari yakoze byinshi mu gice cya kabiri bigeze ku munota wa 81 yabonye igitego cya 2 gitsinzwe na Sunzu Bonheur Mende maze acyishimira akuramo umupira ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo bibyara umutuku.

Umukino warangiye ikipe ya Mukura VS itsinze ibitego 2-0 ihita ifata umwanya wa karindwi n'amanota 13 naho Police FC ijya ku mwanya wa 3 n'amanota 15.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND