Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2024 hasojwe ku mugaragaro irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball yo ku mucanga ryiswe Mamba Beach Volleyball Tournament 2024. Urubyiruko rwitabiriye, rwungutse byinshi mu bijyanye n’ubumenyi bwa Volleyball.
Mamba Beach Volleyball 2024 ni irushanwa rihuza abahoze ari ibyamamare mu mukino wa Volleyball n’abakiri bato mu rwego rwo gusangira ubumenyi no gushyigikira iterambere ry’uyu mukino.
Iri rushanwa ryateguwe inkunga na SKOL Brewery Ltd binyuze mu kinyobwa cyayo cya Virunga, ryabaye kuva
tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ukuboza 2024 ku bibuga bibiri by’umucanga ari byo Mamba Club i Kimihurura na Green Park i Gahanga.
Intego nyamukuru y’irushanwa rimaze imyaka 16 ribera mu Rwanda, yari
ugukundisha urubyiruko umukino wa Volleyball, kubigisha imyitwarire myiza mu
kibuga no hanze yacyo, ndetse no kubaka icyerekezo cy’ubuzima bw’abakinnyi nyuma yo
guhagarika gukina.
Mu rwego rwo gutegura irushanwa, kuva tariki ya 13 Ugushyingo 2024, habaye imikino y’ibanze y’amakipe 13 yo mu cyiciro cy’aba Veterans, aho amakipe abiri muri buri tsinda yabonye itike yo gukomeza muri kimwe cya kane (1/4).
Ku rundi ruhande, amakipe y’abakiri bato yari agitegereje kwandikwa mu matsinda kugeza ku musozo w’icyumweru cya mbere cy’irushanwa.
Imikino y’amatsinda, kimwe cya kane, na kimwe cya kabiri yabaye ku matariki ya 20-21 Ukuboza 2024 ku bibuga bya Mamba Club na Green Park. Imikino ya nyuma yabereye kuri Mamba Club tariki ya 22 Ukuboza 2024, ihuza abakunzi ba Volleyball mu byishimo n’ibihe byihariye.
Irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 14, arimo 10 mu cyiciro cy’abagabo na 4 mu
cyiciro cy’abagore, hamwe n’amakipe y’abakanyujijeho mu mukino wa Volleyball
(Veterans). Imikino yose yaranzwe no guhatana gukomeye n’ubunararibonye
bwagaragajwe n’abakinnyi bose.
Mu cyiciro
cy’abagore Mukandayisenga Benitha na Munezero
Valentine batsinze Musabyimana Penelope na Amito Sharon seti 2-1 (21-15, 18-21,
15-12).
Mu cyiciro
cya Veterans Muziganyi na Akimana begukanye
intsinzi nyuma yo gutsinda Ndayikengurukiye na Bayiringire seti 2-0 (21-10,
21-16).
Mu cyiciro cy’abagabo: Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo batsinze Paul Akan na Kanamugire Prince seti 2-0 (19-21, 19-21).
Umuyobozi wa Mamba Volleyball Club, Christian
Shingiro, yashimangiye ko urukundo rwa Volleyball rugomba kuba
urufunguzo rwo gusangiza abandi ibyiza by’uyu mukino. Ati: “Volleyball si
umukino gusa, ni n’uburyo bwo kubaka imyitwarire myiza no gufasha abandi gutera
imbere.”
Kaneza Mireille, umuyobozi wa Mamba Club, yashimiye abitabiriye irushanwa, avuga ko iterambere ry’uyu mukino rigaragaza ko urukundo rwayo rutazigera rugabanuka. Na ho Ngarambe Jean Paul, nyir’ikibuga cya Green Park, yagaragaje ko yishimiye uburyo Volleyball ihuza abantu mu byishimo no mu bufatanye.
Binyuze muri iri rushanwa, urubyiruko rwungutse byinshi mu bijyanye n’ubumenyi bwa Volleyball, kwiga ku bunararibonye, no gutegura ubuzima bwabo mu buryo burambye. Mamba Beach Volleyball Tournament 2024 yahaye amahirwe abato yo kwigira ku bakuze, ibyo bikaba icyitegererezo ku iterambere ry’umukino mu Rwanda.
Mamba Beach Volleyball Tournament si irushanwa risanzwe, ni urubuga rwo
kwiyubaka no guharanira ejo hazaza heza h’umukino wa Volleyball mu Rwanda.
Abitabiriye iri rushanwa bagaragaje ko Volleyball ari umukino utari
uw’imyidagaduro gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo gusakaza urukundo n’ubumwe mu
muryango mugari.
Iri rushanwa ryasize isomo rikomeye mu rugendo rw’iterambere rya Volleyball, ryerekana ko gukundisha umukino bishobora guhindura imibereho myiza y’abawukina n’abawukurikirana. Ku bakunzi ba Volleyball, 2025 izaba indi ntambwe yo gushyigikira uyu mukino mu buryo burambye kuko rizagaruka cyane ryamaze kuba ngarukamwaka.
Hasojwe irushanwa rya Mamba Beach Volleyball Tournament
TANGA IGITECYEREZO