U Rwanda ruracyari ku mwanya wa mbere muri Afurika n’uwa 41 ku Isi mu kuba igihugu kigendera ku mategeko, icyakora abasesengura ubutabera ngo basanga urugendo rukiri rurerure nubwo na none hari byinshi byo kwishimirwa byagezweho muri uru rwego.
Raporo ngarukamwaka
iheruka gukorwa ku iyubahirizwa ry’amategeko, yashyize u Rwanda ku mwanya wa
mbere mu bihugu 34 bigize agace ka Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu
gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaje mu myanya ya nyuma ku rwego
rw’Isi.
Iyo raporo inzwi nka
“World Justice Project Rule of Law Index” ikora urutonde hagendewe ku buryo
inzego z’ubuyobozi zishyirwaho, kuba hatarangwa ruswa, Guverinoma idaheza,
uburenganzira bw’ibanze,umutekano n’ituze by’abaturage, iyubahirizwa
ry’amategeko, ubutabera ku baturage ndetse n’ubutabera ku banyabyaha.
Iy’umwaka wa 2023
igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu mbarwa, aho ibipimo by’iyubahirizwa
ry’amategeko byazamutse. Mu bihugu 144 byakorewemo ubushakashatsi, ibigera kuri
59% amanota yabyo yaragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibi byatumye mu bijyanye
n’iyubahirizwa ry’amategeko ku rwego rw’Isi u Rwanda ruza ku mwanya wa 41 mu
bihugu 142 byakorewemo ubushakashatsi.
Bimwe mu byaranze urwego
rw’ubutabera mu 2024:
Uyu mwaka Perezida wa
Repubulika Paul Kagame ku bw’ububasha ahabwa n’amategeko, yahaye imbabazi
abagororwa basaga 200. Muribo harimo Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara
y’i Burasirazuba ndetse na Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Urubyiruko.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel,
yari yakatiwe gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni
36Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu
nyungu ze bwite.
Mu gihe Bamporiki Edouard
yari yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30Frw
n’urukiko rukuru nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Ruswa.
Ni ibintu Umuvugizi
wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Me Alain Mukurarinda yasobanuye avuga ko
kuba hari abahawe imbabazi bidakuyeho ko bakongera gukurikiranwa baramutse
basubiye mu byaha.
Tariki 3 Ukuboza uyu
mwaka kandi, Perezida wa Repubukika Paul Kagame yashyize Madamu Domitilla
Mukantaganzwa ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga naho Alphonse
Hitiyaremye agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga.
Ubwo yarahiriraga izi
nshingano, Domitilla Mukantaganzwa yavuze ko agiye gukomereza aho abo yasimbuye
bagejeje mu rwego rwo gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo bikigaragara mu Rwego
rw’ Ubutabera.
Mukantaganzwa Domitilla
yagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Dr. Ntezilyayo Faustin, mu gihe
Alphonse Hitiyaremye agirwa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasimbuye
Mukamulisa Marie-Thérèse.
Ubushinjacyaha bukuru
bw’u Rwanda bwagaragaje ko kimwe cya kabiri cy’abakurikiranyweho ibyaha mu
Rwanda bafite hagati y’imyaka 18 na 30. Bwagaragaje ko kandi icyaha cy’Ubujura
ndetse n’icyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ari byo biza ku isonga mu
nkiko z’u Rwanda.
Mu mwaka ushize
w’Ubucamanza, Inkiko z’u Rwanda zakiriye dosiye 21.326 z’ibyaha by’ubujura. Mu
gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake muri 2023/2024, Inkiko z’u
Rwanda zakiriye dosiye za cyo 11.571.
Mu mwaka w'Ubucamanza wa
2023/2024, umubare w’imanza zaciwe wiyongereye ku kigero cya 44% ugereranyije
n’imyaka itanu ishize kuko zavuye kuri 76.346 mu 2019/2020, zigera kuri 109.691
mu 2023/2024. Dosiye zakirwa n’Ubushinjacyaha zariyongereye ku kigero kiri
hejuru kuko guhera mu 2017/2018 zavuye ku 43.226, zigera ku 90.079 mu
2023/2024.
Muri uyu mwaka, Igihugu
cy’u Bufaransa cyashyize imbaraga nyinshi mu kugeza mu nkiko abagize uruhare
muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagaragaweho ingengabitekerezo ya
Jenoside. Muri aba, harimo Hategekimana Philippe Manier uzwi nka Biguma, Dr.
Eugène Rwamucyo Charles Onana, Dr. Venant Rutunga n’abandi.
Muri uku kwezi k’Ukuboza
kandi, nibwo urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha yari
akurikiranyweho, rumuhanisha igifungo cya burundu no kunyagwa amapeti ya
gisirikare. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha 3 birimo kurasa atabiherewe
uburenganzira n’umukuru, ubwicanyi buturutse ku bushake no kwiba, kwangiza no
kuzimiza igikoresho cya gisirikare.
Ni ibyaha yakoze tariki
13 Ugushyingo 2024, ubwo yarasiraga mu kabari, abaturage 5 bo mu Kagari ka
Rushyarara, mu Murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke.
Bamporiki na Gasana mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO