Kigali

Ikiri gukorwa ngo abakinnyi bazamurirwe amafaranga bahabwa! Visi Perezida wa FERWACY twaganiriye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:5/11/2024 13:11
0


Visi Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare mu Rwanda, Bigango Valentin yatangaje ko bari gukora uko bashoboye ngo bazamure umubare w'amarushanwa binyuze mu baterankunga ariko bijyana n'amafaranga abakinnyi bahabwa barimo n'abo mu ikipe y'Igihugu.



Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ugushingo 2024.

Bigango Valentin yavuze ko impamvu mu myaka ishize amarushanwa yo gusiganwa ku magare mu Rwanda yagiye agabanyuka ari ukubera ibintu bitandukanye birimo n'icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati " Nibyo koko mu myaka mike ishize amarushanwa yaragabanyutse ku mpamvu zitandukanye zijyanye n’icyorezo cya Covid-19,amarushanwa amwe n’amwe tutagiye dutumirwamo kuko mu marushanwa y’umukino w’amagare haba gutumira ibihugu cyangwa amakipe ariko tutibagiwe n’ikibazo cy’amikoro rimwe na rimwe".

Yavuze ko ariko kuri ubu bafite ingamba zo kuzamura umubare w'amarushanwa yo gusiganwa ku magare binyuze mu baterankunga n'abafatanyabikorwa.

Yagize ati " Ariko ubu dufite ingamba zo kuzamura umubare w’amarushanwa y’imbere mu gihugu duciye mu baterankunga n’abafatanyabikorwa bashya, aho twegera abifuza kumenyekasnisha ibikorwa byabo bakabicisha mu marushanwa y’amagare yitiriwe amazina yabo nk’Umusambi Race, Akagera Race, Kirehe Race n’ayandi. 

Dufite kandi amahirwe yo kwakira shampiyona y’Isi y’amagare, bityo bikazatworohera kwitabira amarushanwa mpuzamahanga menshi."

Yakomeje avuga ko impamvu ikipe y'igihugu y'u Rwanda itacyitabira amarushanwa menshi mpuzamahanga, bituruka ku kuba batagitumirwa gusa ko bafite gahunda yo gukomeza gutsura umubano mwiza n'ibindi bihugu bitegura amarushanwa kugira ngo bijye bibatumira.

Ati" Akenshi bituruka kuba hari ayo tudatumirwamo ariko rimwe na rimwe n’amikoro adahagije. 

Ariko dufite icyizere kandi dufite n’amahirwe yo kongera ayo marushanwa ku buryo buhoraho buzakomeza bukarenga na Shampiyona y’Isi y’amagare izabera mu Rwanda. Biradusaba gukoresha neza aya mahirwe twahawe na Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Prezida wa Repubulika.Hari na gahunda yo gukomeza gutsura umubano mwiza n’ibihugu bitegura amarushanwa atandukanye cyane cyane atanga amanota".

Bigango Valentin yavuze ko hari ingamba bafashe kugira ngo ikipe y'igihugu y'u Rwanda izabashe kwitwara neza muri shampiyona y'Isi y'amagare n'ubundi izabera mu Rwanda mu mwaka utaha.

Ati" Hari ingamba zifatika zafashwe mu gutegura ikipe y’igihugu, vuba aha muri uku Kwezi ikipe y’igihugu izahamagarwa mu mwiherero, itangire ikore imyitozo. Abo bakinnyi bakaba bazakomeza imyitozo itandukanye mu Rwanda no hanze, amarushanwa atandukanye yo mu gihugu no hanze yacyo kugera kuri shampiyona y’Isi muri Nzeli 2025".

Abajijwe ku kibazo cy'abakinnyi bajya bagaragaza ko amakipe atubahiriza amasezerano baba baragiranye ndetse rimwe rimwe akabirukana mu buryo bunyuranyije n'amategeko bitewe n'ubukene ,yavuze ko hari ingamba FERWACY iri gushyiraho zo gufasha amakipe kubona ubushobozi.

Yagize ati " Ubusanzwe umukinnyi agirana amasezerano na ikipe, FERWACY ikaba ifite umukoro wo gukurikirana ko ayo masezerano yubahirizwa. Gusa zimwe mu mbogamizi ni amakipe abura ubushobozi cyane cyane kubera guhenda k’umukino w’amagare. 

Zimwe mu ngamba ziri gushyirwaho na FERWACY ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa mu gushakira inkunga ku makipe nko kuyahuza n’uturere akomokamo tukayatera inkunga nk’uko tubigenza mu yindi mikino. 

Ariko hari na gahunda yo gufatanya na Minisiteri kugira ngo bajye bakora umwiherero mu bihe bitandukanye bityo bibafashe  mu kuzamura urwego ari nako babona ibibafasha (ibihembo by’imyitozo)."

Visi Perezida wa FERWACY avuga ko shampiyona y'Isi izabera mu Rwanda izatuma abakinnyi b'Abanyarwanda bongera kugaragara ku ruhando mpuzamahanga ubundi n'amakipe yo hanze akabagura.

Ku bijyanye n'abakinnyi bagaragaza ikibazo cy'uko bamburwa amagare bakabura ayo bakoresha mu myitozo,yavuze ibikoresho by'ikipe y'igihugu bifite uko bicungwa ariko ko iyo hari umukinnyi ku mpamvu zihariye, hari inzira bicamo aho umutoza w’ikipe y’igihugu abisaba byihariye kandi byubahirizwa.

Bigango Valentin yavuze ko hari ibiganiro barimo n'abafatanyabikorwa kugira ngo barebe uko bazamura amafaranga ahabwa abakinnyi b'ikipe y'igihugu.

Yagize ati "Turi kwinjira mu biganiro n’abafatanyabikorwa dukorana mu byerekeye ikipe y’igihugu, ngo turebe uko twazamura umusaruro w’umukinnyi mu rwego rw’ubukungu igihe yahagarariye igihugu mu butumwa bw’imikino n’igihe yabashije kwesa umuhigo wo gutahana intsinzi.

Ubusanzwe abakinnyi bahasheje ishema igihugu hari ibihembo bagenerwa kandi ntabwo byigeze bihagarara ahubwo biterwa n’uko hari amarushanwa batitabira ngo babone ibyo bihembo, ikindi nk’uko mubizi Tour du Rwanda yazamuye urwego ugasanga tutaritsinda bityo n’ibyo twagenerwaga nk’abatsinze bitaboneka byose.

Ariko nk’uko nabivuze hejuru ubuyobozi buri gushaka ko ibi bihinduka, amarushanwa akiyongera bityo n’ibyo babona bikagenda byiyongera".


Bigango Valentin avuga ko bari gukora uko bashoboye ngo bazamure umubare w'amarushanwa binyuze mu baterankunga ariko bijyana n'amafaranga abakinnyi bahabwa barimo n'abo mu ikipe y'igihugu









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND