Ubuyobozi bw’Abataliban bayoboye Igihugu cya Afghanistan bashyizeho itegeko ko nta mugore wemerewe kuganira na mugenzi we mu gihe bari kuva gusenga, cyangwa se gusenga avuga cyane nk’uko abagabo babigenza.
Hashize iminsi micye abagore mu gihugu cya Afghanistan bashyiriweho uburyo bwo kwambara aho baba bifpuse mu maso hose ndetse nta muntu ushobora kubabona mu maso. Ni ibintu byavugishije benshi bavuga ko nta bwisanzure umugore wo muri Afghanistan afite.
Nyuma yuko ibyo byari bimaze guhosha, Minisitiri ushinzwe guteza imbere imico myiza no kurwanya ingeso mbi Khalid Hanafi, aho yemeza ko mu gihe abagore bari kuva ku musigiti bataha ntawemerewe kuvugisha undi, ndetse mu gihe bari gusenga ntawemere kuvuga cyane.
Iri tegeko nanone rije nyuma yuko hari hamaze iminsi hashyizweho itegeko rikumira abagore kutagaragara mu ruhame nkuko abagabo bigenda ahubwo bategekwa kuba ab'imbere mu rugo gusa.
Ibi byose byatumye benshi bakomeza gutabariza abagore bo muri iki gihugu ko nubwo mu bindi bihugu bashyize imbere abagore, bagakwiye gutunga itoroshi muri Afghanistan bakabacyebura hanyuma umugore akishyira akizana nkuko mu bindi bihugu bimeze.
Zohal Azra uharanira uburenganzira bw'umugore muri Australia, yabwiye news.com.au ko ibyo abataliban bari gukora ari uguhonyora uburenganzira bw'umugore nkana bikagera ubwo bakabya bakanababuza kuvugira mu ruhame.
Umutwe w’Abataliban washinzwe na Mullah Omar hamwe naAbdul Ghani Baradar kuri ubu ukaba uyobowe na Hibatullah Akhundzada kuva mu mwaka wa 2016.
TANGA IGITECYEREZO