Kugeza uyu munsi, ntawe umenya igihe azamara ku Isi usibye kuba ibihugu bimwe na bimwe bigereranya bikagena igihe ababituye bashobora kubaho. Muri Afurika, Algeria iyoboye ibihugu bituwe n'abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru, mu gihe mu Rwanda, iki cyizere kiri ku myaka 69 na yo iteganya kongerwa.
Ubushakashatsi bugaragaza
ko mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19, nta gihugu na kimwe ku Isi cyari gifite
abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri munsi y’imyaka 40, u Rwanda rwari mu
bya nyuma bifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru kuko cyari ku
myaka 41.
Icyo gihe 73% by’abagore
babyara, babyariraga mu ngo. Nyuma yo kuvuka kandi, abana 49% bari munsi
y’imyaka itanu barwaraga indwara zitagira ingano z’amoko menshi, ziganjemo
iziterwa n’imirire mibi.
Mbere y’icyo gihe,
ikiremwamuntu cyari gifite ubumenyi buke ku bijyanye n’ubuvuzi, mu bihugu hafi
ya byose, abakurambere bacu babagaho bitegura no gupfa hakiri kare.
Mu myaka ya mbere, kubona
umuntu ugejeje imyaka 100 byari ihurizo, n’uwayigiraga byageraga icyo gihe
atabasha no guhaguruka kubera ubuzima bubi.
Ubu tugeze mu kinyejana
cya 21, kubona abantu bari hejuru y’imyaka 100 ku Isi bisigaye byoroshye ndetse
imibare igaragaza ko bikubye kabiri ugereranyije n’ikinyejana giheruka aho ubu
nibura bari hafi igice cya miliyoni ku Isi.
Umuntu wabayeho igihe
kirekire ku Isi ni Umufaransakazi Jeanne Calment wapfuye mu 1997 afite imyaka
122 mu gihe ukuze kuruta abandi ari Umuyapanikazi Tomiko Itooka ufite
imyaka 116.
Biragoye kumvisha umuntu
uburyo mu 1989 icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda cyari imyaka 29, mu 1994
kikagera ku myaka 41, nyuma y’imyaka itandatu hiyongereraho akantu gato kigera
ku myaka 49, uyu munsi kikaba ari imyaka 69 ndetse hari icyizere ko kizakomeza
gutumbagira.
Mu 2018, Perezida Kagame
ubwo yavugaga ku cyizere cyo kubaho mu Banyarwanda yagize ati: “Tuzakomeza
gukora ibishoboka gikomeze kuzamuka.”
Mu kiganiro Waramutse Rwanda gitambuka kuri Televiziyo y’Igihugu, Rutaremara yerekanye ko mu myaka 30 iri imbere ibintu byose bizaba byarikubye na cyane ko ikoranabuhanga rizaba ryishingikirizwa mu nzego hafi ya zose.
Icyo gihe yashimangiye ko bizarenga gupima cyangwa kuvura izi ndwara zisanzwe, bikagera no ku kuvura izidakira nka za kanseri, diyabete n’izindi zose zibangamiye ubuzima bw’Abanyarwanda cya cyizere na cyo kizamuke.
Ati: “Bizatuma abantu
babaho igihe cyisumbuye, cya cyizere cyo kubaho kinarenge imyaka 100 kigere ku
myaka 120. Nubwo abantu nka njye batazabibona ariko abana bazabibona. Ibyo ni
byo tugiye kwinjiramo kubera iryo koranabuhanga.”
Kugira ngo icyizere cyo kubaho
cyiyongere, ntibishingira ku ndyo umuntu arya, ahubwo bishingira ahanini ku
buzima aba abayemo umunsi ku wundi na gahunda zimufasha kubona ibyo akeneye
ariko bigamije imibereho myiza ye.
Nko mu Rwanda gahunda
zirimo Mutuelle de Santé, Girinka, amavuriro hafi ni bimwe mu byazamuye
icyizere cyo kubaho mu Rwanda.
Raporo ya World
Population Prospect yagiye hanze mu 2022, yagaragaje ko hari icyizere cy’uko
umwana uvutse muri Algeria azabaho imyaka 77. Kugeza ubu iki gihugu kiracyayoboye
urutonde rw’ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bituwe n’abaturage bafite
icyizere cyo kubaho, kikaba gikurikirwa n’ibindi bihugu birimo Cabo Verde, Tunisia,
na Maurice.
Dore ibihugu 10 byo muri
Afurika bifite abaturage bafite icyizere cyo kubaho kiri hejuru hashingiwe kuri
raporo y’Umuryango w’Abibumbye:
Rank |
Country |
Life expectancy |
1 |
Algeria |
77 years |
2 |
Capo Verde |
76 years |
3 |
Tunisia |
76 years |
4 |
Morocco |
75 years |
5 |
Mauritius |
75 years |
6 |
Seychelles |
75 years |
7 |
Libya |
73 years |
8 |
Western Sahara |
71 years |
9 |
Egypt |
70 years |
10 |
Senegal |
69 years |
TANGA IGITECYEREZO