Kigali

Gufasha abagore n’urubyiruko bikwiye kuba ku isonga - Perezida Kagame

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:25/10/2024 10:17
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'abandi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bahuriye mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, bitabiriye ifungurwa ry'Inama ya CHOGM iri kubera muri Samoa.



Perezida Kagame wari uyoboye Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) kuva mu mwaka wa 2022, yatanze ikiganiro nk’umuyobozi usoje manda ye ubwo CHOGM yatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Yavuze ko u Rwanda rwanyuzwe n’imyaka ibiri rumaze ruyoboye Umuryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Mu ijambo yavuze mu gutangiza ku mugaragaro Inama ya CHOGM iri kubera muri Samoa, yagize ati: “Ni iby’agaciro ku Rwanda kuba rumaze imyaka ibiri ruyoboye. Ndashimira Afioga Fiamē Naomi Mataʻafa [Minisitiri w’Intebe wa Samoa] ndetse ndamwifuriza intsinzi ku buyobozi bwe. U Rwanda rwiteguye kugushyigikira.’’

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu biri mu nzira y’iterambere birimo ibyo muri Afurika na Aziya bikwiye gufashwa mu rugamba rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Ntitwakwirengagiza ijwi ry’abari guhura n’aka kaga ndetse mu gihe twitegura Inama ya 29 yiga ku mihindagurikire y’ibihe COP29 mu byumweru bike ntibakwiye kudusaba ubufasha. Dukwiye gutanga urugero.’’

Perezida Kagame yagaragaje ko imbaraga ziri mu baturage biganjemo ababyiruka muri Commonwealth zikwiye kubyazwa umusaruro. Ati: "Gufasha abagore n'urubyiruko guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga bikwiye kuba ku isonga ya gahunda twimakaza uyu mwaka."

Minisitiri w’intebe wa Samoa Fiamē Naomi Mataʻafa, ashimira Perezida Kagame wari umaze imyaka ibiri ayoboye Commonwealth yagize ati: "Turashimira u Rwanda ku masomo y'ubuyobozi twabigiyeho azaduherekeza no mu rugendo rw’indi myaka ibiri iri imbere."

CHOGM iri kubera muri Samoa nyuma y’imyaka ibiri ibereye i Kigali mu Rwanda. Ibiganiro biyibanziriza byatangiye ku wa 21 Ukwakira 2024.

Abakuru b'Ibihugu binyuranye na za Guverinoma bahuriye mu Muryango wa Commonwealth bitabiriye ifungurwa ry'Inama ya CHOGM



Perezida Kagame yatabarije ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere, asaba ko urubyiruko n'abagore bakwitabwaho mu guhanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga

Inama ya CHOGM iri kubera muri Samoa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND