Umushinga ugamije kunoza imiturire mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri Mpazi, uri gukorerwa ku buso bwa hegitari 137, byitezwe ko uzasiga abaturage 34,817 bo mu Mirenge ya Gitega, Muhima, Kimisagara na Rwezamenyo batujwe neza kandi heza.
Muri Gashyantare 2023, ni
bwo hatangijwe ku mugaragaro imirimo yo kubaka uyu mushinga wiswe ‘Mpazi
Rehousing Project’. Kuri ubu, utembereye cyangwa unyuze ahazwi nko mu Gitega
ari naho hari gukorerwa uyu mushinga abona ko hahindutse, imiturirwa iri
kuzamurwa ndetse iya mbere yamaze kuzura.
Imirimo yo kubaka uyu mushinga igeze ku kigero cya 90%.
Muri rusange, uretse
inyubako zigeretse zizatuzwamo abaturage, hari n’ibikorwaremezo bijyana n’uyu
mushinga byamaze kubakwa mu gihe ibindi bikomeje kubakwa amanywa n’ijoro.
Imihanda izubakwa muri
uyu mushinga ingana n’ibilometero 8, kandi yose izaba ifite n’amatara
iyicaniye. Hazubakwa kandi imigezi abaturage bazajya bavomaho amazi, hubakwe
ibilometero 9 by’inzira z’abanyamaguru.
Ibindi bikorwaremezo
bikomeje kubakwa muri uyu mushinga birimo Ibiro by’Akagari ka Kora, Isoko rya Mpazi,
ibibuga by’imikino ya Basketball na Volleyball bizubakwa ku Ishuri Ribanza rya
Gitega.
Muri uyu mushinga kandi
biteganyijwe ko ikibuga cy’umupira w’amaguru cyo ku Kigo cy’Urubyiruko cya
Kimisagara, kizavugururwa gishyirwemo ubwatsi bw’ubukorano.
Abazatuzwa mu Mudugudu wo
kuri Mpazi ni abimuwe mu nzu zitujuje ibisabwa mu Murenge wa Gitega.
Uyu mudugudu uri kubakwa n’Ingabo z’Igihugu uzaba urimo imihanda hagati, isoko,
ubusitani buzaba bwarongewemo internet ndetse n’amazi meza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa
Kigali buheruka gutangaza ko uwo mudugudu utandukanye n’ibindi bikorwa byo
kubaka imidugudu y’icyitegererezo cyangwa inzu kuko wo ushingiye ku byo
bumvikanye n’abaturage.
Abahimuwe bahawe andi
macumbi, abandi barakodesherezwa mu gihe bategereje ko inzu zuzura ngo
bazituzwemo.
Uyu mushinga wakozwe
binyuze mu kubaka inzu mu magorofa kugira ngo n’abandi batuye mu manegeka
bazashobore kubona aho gutura.
Inzu zubatswe muri uyu
mushinga ukiri mu igerageza [mu cyiciro cya mbere] zari zigeretse kabiri gusa
kandi zigizwe n’icyumba kimwe cyangwa bibiri mu gihe mu gice cya kabiri cyawo
hari kubakwa kugeza ku byumba bitatu.
Mu cyiciro cya mbere cy’Umushinga wa Mpazi, inyubako zubatswe kuri Mpazi zatujwemo imiryango 66.
Imirimo yo kubaka umushinga mugari w'ahazwi nko kuri Mpazi igeze ku kigero cya 90%
AMAFOTO: RBA
TANGA IGITECYEREZO