Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, Inteko Rusange ya Sena yemeje Kayinamura Ulrich ku mwanya w'Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund.
Ni nyuma y’isuzuma
ryakozwe na Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena, aho yasanze
afite ubumenyi, ubushobobozi, ubunararibonye bizamufasha kuzuza inshingano ze.
Abandi bayobozi bemejwe
na Sena barimo Munyangaju Aurore Mimosa nka Ambasaderi w'u Rwanda muri
Luxembourg na Uwase Patricie, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative
(RCI).
Ibi bije bikurikira
inama y’Abaminisitiri yateranye
kuri uyu wa 18 Ukwakira 2024, iyobowe na Perezida Kagame, yafashe imyanzuro
n’ingamba bitandukanye ndetse ishyira mu myanya abayobozi mu nzego
zitandukanye.
Iyi nama ni yo yagize
Ulrich Kayinamura, Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund, umwanya yasimbuyeho
Mutesi Rusagara wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari
n’Igenamigambi muri Guverinoma nshya.
Kayinamura yari asanzwe
ari Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri BK Capital, akaba afite ubunararibonye
mu bijyanye n’ishoramari bw’imyaka irenga 15.
Indi mirimo Kayinamura
yakoze harimo kuba umuyobozi muri Banki Nyafurika ya Southbridge Group, yabaye
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubugenzuzi bw’inguzanyo muri BPR Bank, yabaye
Senior Investment Analyst mu kigega BDF.
Kayinamura afite
impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Business Administration
yakuye muri Kaminuza ya Groningen mu Buholandi.
Iyi nama kandi, yagize Aurore
Mimosa Munyangaju, wabaye Minisitiri wa Siporo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami
bwa Luxembourg, mu gihe Uwase Patricie wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y’Ibikorwaremezo yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Rwanda Cooperation
Initiative (RCI).
Mimosa Munyangaju yabaye
Minisitiri wa Siporo kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza muri Kanama 2024 ubwo
hashyirwagaho Guverinoma nshya agasimburwa na Nyirishema Richard.
Munyangaju afite
impamyabumenyi ya Master’s Degree mu bijyanye n’imicungire y’imishinga [Project
Management] yakuye muri kaminuza yitwa Maastricht School of Management mu
Buholandi.
Yabaye umuyobozi mu kigo
cy’Ubwishingizi cya SONARWA Life, akaba yaranakoze muri COOPEDU nk’umuyobozi
ushinzwe ubugenzuzi mu mirimo itandukanye yakoze mbere. Yamaze kandi imyaka 18
akora mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no mu ishoramari ndetse afite ubumenyi
buhanitse ku isoko ry’imari n’imigabane.
Uwase Patricie wabaye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuva muri Gashyantare
2022 kugeza muri Kamena uyu mwaka ubwo yasimburwaga na Olivier Kabera.
Mbere y’izo nshingano
kandi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri. Afite imyabumenyi
y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri ‘Civil Engineering’ yakuye muri
Kaminuza ya California.
Inteko Rusange ya Sena yemeje Kayinamura Ulrich nk'Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund
Aurore Mimosa yemejwe nka Ambasaderi w'u Rwanda muri Luxembourg
Uwase Patrice yemejwe nk'Umuyobozi Mukuru wa RCI
TANGA IGITECYEREZO