Kigali

Nzeyurwanda Djihad yijeje abakunzi ba Kiyovu Sports gutsinda Bugesera - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/10/2024 17:24
0


Kapiteni wa Kiyovu Sports akaba n'umuzamu wayo, Nzeyurwanda Jimmy Djihad, yasezeranyije abakunzi ba Kiyovu Sports ko ikipe igiye kwisubiraho igatangira gutsinda, ibi bakazabihera ku mukino wa Bugesera.



Kuri uyu wa Kane itariki 24 Ukwakira 2024 mu birori ikipe ya Kiyovu Sports yagaragajemo umuterangunga mushya wa Gorilla Coffee, Kapiteni wayo Nzeyurwanda Djihad yihanganishije abakunzi ba Kiyovu ku kuba ikipe imaze iminsi itsindwa, abasezeranya ko bagiye gutangira gutsinda imikino.

Muri Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 ikipe ya Kiyovu Sports iheruka intsinzi yo ku munsi wa mbere wa Shampiyona ubwo yatsindaga AS Kigali ibitego bibiri kuri kimwe.

Nzeyurwanda Djihard yagize ati "Twatangiye neza dutsinda, ariko ni umupira turi gukina kandi mu mupira habaho gutsinda, kunganya no gutsindwa. Rero tumaze iminsi dutsindwa ariko sibyo dushaka kandi ntabwo bivuze ko tuzaguma gutsindwa. 

Ni igihe cyiza cyo kongera tukubura umutwe kuko nta mpamvu kandi hakiri kare tunagifite byinshi byo gutanga tutitaye ku bibazo ikipe ifite tugomba gutanga ibishoboka byose intsinzi ikaboneka..

InyaRwanda yagize amatsiko ku kuba Kiyovu Sports iheruka gutsinda umukino ufungura Shampiyona gusa, hibazwa icyabuze. Kapiteni wa Kiyovu Sports yagize ati "Ni iby'umupira kandi nyuma yaho n'abakinnyi bake dufite harimo abavunitse nka batatu. Urumva iyo ufite abakinnyi bake, hakagira abandi bavamo aba ari ikibazo gikomeye kugira ngo ibone abandi.

Ubu abakinnyi bahari bamaze kumenyera tugomba guhangana tukabona amanota atatu. Umukino wa Bugesera ntabwo navuga ngo turi kuwutegura gute, gusa ibiganiro tuba tugirana n'abatoza bari kudutegura mu mutwe bakatubwira ko uko bagenda kose tugomba gutsinda tukirengagiza ibyashize.

Abayobozi baradushigikiye navuga ko dufite inkingi zidufashe ntakibazo tugomba gukora ibyo twaje gukora. Tugomba kubona intsinzi ku wa Gatandatu."

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND