Kigali

Amateka y'Amavubi muri CHAN

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/10/2024 14:16
0


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" iyo urebye imibare yayo mu gikombe cya Africa cy'abakinira imbere mu gihugu "CHAN" usanga atari mibi ugereranyije n'igikombe cya Africa "CAN", ibyo bikaba byatanga isura y'uko shampiona y'u Rwanda iri mu zikanyakanya ku mugabane wa Africa.



Igikombe cya Afurika cy'abakinira imbere mu gihugu CHAN kimaze kuba inshuro zirindwi kuva cyatangira gukinwa muri 2009. Muri izo nshuro zirindwi u Rwanda rwitabiriye iki gikombe inshuro enye, inshuro eshatu gusa ni zo rutagaragaye mu mikino ya CHAN. 

Ubwo CHAN yatangiraga gukinwa muri 2009, u Rwanda ntabwo rwabashije kuyitabira. Ni imikino yabereye muri Cote d'Ivoire yitabirwa n'ibihugu 8 ari byo Cote d'Ivoire, Libya, Senegal, Ghana, DR Congo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe. Ni irushanwa ryegukanywe na DR Congo bwa mbere. 

Ku nshuro ya kabiri ubwo CHAN yakinwaga muri 2011 noneho u Rwanda rwarayitabiriye muri Sudan y'Epfo. U Rwanda rwari ruri mu itsinda rimwe na Tunisia, Angola na Senegal.

Muri iri itsinda rya kane, u Rwanda rwatashe amaramasa kuko rwasezerewe nta nota na rimwe rufite. Icyo gihe Tunisia niyo yabaye iya mbere n'amanota 7, Angola iba iya kabiri n'amanota 5, Senegal iba iya gatatu n'amanota 4, u Rwanda ruba urwa nyuma n’ubusa bw'amabota. CHAN ku nshuro ya kabiri yegukanywe na Tunisia. 

Ku nshuro ya gatatu ubwo imikino ya CHAN yaberaga muri Africa y'Epfo ntabwo u Rwanda rwabashije kuyitabira. Ni irushanwa ryegukanywe na Libya. 

Inshuro ya Kane ubwo CHAN yakinwaga, u Rwanda rwisanze ari rwo rwayakiriye ruba rubonye amahirwe yo kwitabira iyi mikino ku nshuro ya kabiri kuko igihugu cyakiriye kiba gifite itike itaburanirwa. 

Iyi mikino yakinwe mu 2016 ijya gutangira ntawahaga amahirwe ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" kuko yari mu itsinda rimwe na Gabon, Morocco na Cote d'Ivoire. 

Umukino wa mbere ufungura iri rushanwa wahuje u Rwanda na Cote d'Ivoire, maze ibyawo bisobanuka ku munota wa 28 ubwo Emery Bayisenge yatsindiraga u Rwanda igitego cyatandukanyije impande zombi. 

Umukino wa kabiri nawo wahuje u Rwanda na Gabon wasobanuwe na Sugira Ernest watsindiye u Rwanda ibitego bibiri, nuko u Rwanda rugira amanota atandatu ruba rubonye itike yo gukina kimwe cya Kane bwa mbere mu mikino Nyafurika. 

Nubwo u Rwanda gutsinda Cote d'Ivoire na Gabon muri CHAN ya 2016, byaruhaye ubudahangarwa bwo kuyobora itsinda rya mbere. Umukino wa gatatu mu itsinda, u Rwanda rwatsinzwe na Morocco ibitego 4-2. 

Mu mikino ya kimwe cya Kane muri CHAN ya 2016 urugendo rw'u Rwanda rwarangiriye aho kuko umukino waruhuje na DR Congo warangiye ari ibitego bibiri bya Congo byatsinzwe na Meschack Elia na Jonathan Boling, mu gihe igitego rukumbi u Rwanda rwatsinze cyatsinzwe na Sugira Ernest. Iyo CHAN ya 2016 yatwawe na DR Congo. 

CHAN ku nshuro ya Gatanu yakiniwe mu gihugu cya Morocco ikinwa muri 2018. Iyi mikino nayo u Rwanda rwarayitabiriye rwisanga mu itsinda rya gatatu ryari ririmo Nigeria, Libya, u Rwanda na Guinea Equatorial. 

Umukino wa mbere u Rwanda rwawukinnye ku itariki 15 Mutarama 2018 icyo gihe rwaguye miswi na Nigeria Ubusa ku busa. Umukino wa kabiri u Rwanda rubifashijwemo na Manzi Thierry ku munota wa 66 rwatsinze Guinea Equatorial igitego kimwe ku busa ku itariki 19 Mutarama 2018. 

Umukino wa gatatu ubwo u Rwanda rwasabwaga kunganya na Libya ngo rukomeze muri kimwe cya Kane ku itariki 23 Mutarama 2018 rwatsinzwe na Libya igitego cya Abushnaf Mohammed cyabonetse ku munota wa 90+2. 

Icyo gihe mu itsinda rya gatatu, Nigeria na Libya ni byo bihugu byakomeje muri kimwe cya Kane, u Rwanda na Guinea Equatorial birataha. Igikombe cya 2018 cyegukanye n'ikipe y'igihugu ya Morocco.

CHAN ya 2020 yakinwe muri 2021 kubera Civide 19 nayo u Rwanda rwarayikinnye. Ni imikino yari yabereye muri Cameron aho u Rwanda nanone rwakoze agasha ko gusoza imikino y'amatsinda ruri mu makipe akomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Muri icyo gihe u Rwanda rwari kumwe na Togo, Morocco na Uganda. 

Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye na Uganda ku itariki 18 Mutarama 2021 umukino urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Ku itariki 22 Mutarama u Rwanda rwarongeye rugwa miswi na Morocco ubusa ku busa. 

Umukino wa gatatu wahuje u Rwanda na Togo byari ibirori bisabisa. Ku itariki 26 Mutarama 2021 ikipe y'igihugu ya Togo niyo yabanje igitego mu izamu ryu Rwanda cyatsinzwe na Nane ku munota wa 38 ariko cyahise cyishurwa na Niyonzima Olivier Seif ku munota wa 45+1. 

Ubwo igice cya kabiri cyagarukaga ku munota wa 58 Akoro yatsindiye Togo igitego cya kabiri, cyaje kwishyura na Jacques Tuyisenge ku munota wa 60. 

Ku munota wa 66 Sugira Ernest yatsindiye u Rwanda igitego cya gatatu cyatumye u Rwanda rugera muri kimwe cya Kane nuko abanyarwanda bananirwa kwihangana bangiza amategeko yari yarashizweho yo kwirinda Covid-19 bajya mu mihanda barishima. 

Nyuma yo kugera muri kimwe cya Kane muri CHAN ya 2020 inkuru y'u Rwanda ntabwo yabaye nziza kuko umukino wakinwe ku itariki 31 Mutarama warangiye Guinea Konakry itsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sylla Isiaga ku munota wa 60. Ikipe y'igihugu ya Morocco niyo yisubije CHAN ya 2020. 

CHAN ya 2022 ari na yo iheruka gukinirwa muri Algeria, u Rwanda ntabwo rwayitabiriye. Ku itariki 3 Nzeri 2022 ni bwo urugendo rw'u Rwanda rwo kujya muri Algeria rwashizweho akadomo na Ethiopia yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa igitego cyatsinzwe na Dawa Hitessa Dukele ku munota wa 22, nyamara umukino wari wabanje amakipe yombi yari yanganyije Ubusa ku busa muri Tanzania. 

Kuri iyi nshuro u Rwanda ruri kurwana no kuzakuramo ikipe y'igihugu ya Djibouti mu mikino yo gushaka ikipe iziyunga kuri Tanzania, Kenya na Uganda bizakira irushanwa, bikanahagararira Akarere ka CECAFA mu mikino ya CHAN.

Mu nshuro zirindwi irushanwa rya CHAN rimaze gukinwa, u Rwanda rwitabiriye inshuro enye, ebyiri ntirwarenga amatsinda, izindi ebyiri rugarukira muri kimwe cya Kane. 

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikunda kugira amahirwe yo kwitabira imikino ya CHAN

U Rwanda rwagiye rwitwara neza mu mikino imwe n'imwe ya CHAN

Igitego cya Meschack Elia muri CHAN ya 2016 ni kimwe mu byababaje Abanyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND