Kigali

Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye guhugurira abakozi barwo kunoza inshingano zabo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:24/10/2024 10:54
0


Kuva kuri uyu wa Gatatu kugera ku wa Kane, Urwego rw’Umuvunyi rwakoze umwiherero ugamije kongera kwibutsa inshingano abakozi b’uru rwego no kurebera hamwe ingamba zabafasha kunoza inshingano zabo.



Nyuma yo gutanga mu Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 ndetse na gahunda y’umwaka wa 2024/2025, Urwego rw’Umuvunyi rwakomereje mu mwiherero ugamije kwibukiranya inshingano kurebera hamwe uburyo bwo kunoza ibikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo bazagere ku ntego zabo z’umwaka wa 2024/2025.

Ni umwiherero w’iminsi ibiri uyobowe n’umuvunyi mukuru, Nirere Madeline ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bazaza gutanga ibiganiro n’ibitekerezo ku buryo bwo kunoza inshingano.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, yavuze ko uru rwego rumaze igihe mu mavugurura hakaba hari abakozi bashya bongewemo mu rwego rwo gukomeza kunoza inshingano bityo akaba ari umwanya wo koubahugura ku nshingano zabo ndetse n’abari basanzwe bakongera kwibutswa inshingano.

Yagize ati “Urwego rw’Umuvunyi rumaze iminsi mu mavugurura. Uyu munsi tukaba dufite abakozi bashyashya cyane cyane abakozi bari mu rwego nyiri izina, abashinzwe kurwanya akarenga, abakozi bashinzwe gukumira no kurwanya ruswa. Abaozi benshi ni bashyashya ariko n’abasanzweho ni ngombwa ko twongera kwiyibutsa inshingano zacu.”

Umuvunyi mukuru yavuze kandi ko ibi byose babikora mu rwego rwo guhoza umuturage ku isonga. Ati “Muri iki gihe cya gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu, nk’uko nyakubahwa Perezida wa Repuburika aho abivuga, ni uko tugomba guhoza umuturage ku isonga kugira ngo rya terambere twifuza ribashe kugerwaho.”

Yikije kandi ku bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi avuga ko mbere yo gushyirwaho harebwa ku bintu byinshi bitari ukwiga gusa ahubwo bakareba n’urwego rw’ubunyangamugayo bwe kuko kwiga gusa ntabwo bihagije kugera ku rwego rwo kuba warwanya ruswa n’akarengane mu baturage.

Muri raporo ngarukamwaka y’umuryango Transparency International, washyize u Rwanda ku mwanya wa 49 ku rutonde rwo kurwanya ruswa ku Isi. Ku rutonde ruheruka rwo mu 2022, rwari ku mwanya wa 54. Iri kusanyamakuru ryakorewe mu bihugu 180 mu mwaka wa 2023.


Umuvunyi Mukuru yahuguye abakozi bashya n'abasanzwe bakora mu rwego rw'Umuvunyi uburyo bwo kunoza inshingano zabo



Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Hon Mukama Abbas ari guhugura abandi bakozi haba abashya bagiye gufatanya inshingano zo kurwanya ruswa ndetse n'abakozi basanzwe mu nshingano


Abakozi b'urwego rw'Umuvunyi bari guhugurwa ku buryo bwo kunoza inshingano zabo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND