RFL
Kigali

Prof. Kingsley Moghalu yagizwe umuyobozi w'Ishuri rya ASG ryashinzwe n'abarimo Perezida Kagame

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/10/2024 21:38
0


Fondasiyo Nyafurika y'Ishuri ry'Imiyoborere (African School of Governance/ ASG Foundation) ifite icyicaro gikuru i Kigali mu Rwanda, yashyizeho Umunya-Nigeria Prof. Kingsley Moghalu nk'umuyobozi mukuru w'ikigo gishya cy'imiyoborere yatangije.



Nyuma y'uko Inama y’Abamisitiri yateranye ku wa 3 Mata 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje amasezerano hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Fondasiyo Nyafurika y’Ishuri ry’lmiyoborere (African School of Governance/ASG Foundation) yo gushyira mu Rwanda icyicaro cy’iyo Fondasiyo, yatangaje ko yatangije ikigo gishya.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, nibwo ASGF yatangaje ko yatangije Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG) rigamije gutanga inyigisho za politiki mpuzamahanga, ubushakashatsi na gahunda z'urushako.

Iyi Fondasiyo yahise ishyiraho Prof Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wungirije wa Banki Nkuru ya Nigeria, umwanditsi w'ibitabo, akaba n'umuhanga mu by'ubumenyi nka Perezida wa mbere wa ASG. Amaze imyaka 17 akora inshingano zinyuranye mu Muryango w'Abibumbye ndetse yigishije mu bigo bikomeye nka Oxford, Harvard no mu ishuri rya Fletcher muri kaminuza ya Tufts.

Ibi byagizwemo uruhare n'abayobozi bakomeye bo muri Afurika bafite intego yo guhindura imiterere y'ubuyobozi bw'umugabane. Mu batangije iyi gahunda harimo Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, babifashijwemo n'abandi bayobozi bo muri Afurika bashyigikiye inozwa ry'ubuyobozi bw'Umugabane wa Afurika.

Mu bayobozi ba ASG harimo umuyobozi w'ikigo mpuzamahanga cy'imari (IFC) wahoze ari na Minisitiri w'imari n'ubukungu muri Senegal, Makhtar Diop, Donald Kaberuka wahoze ari Perezida wa Banki Nyafurika itsura amajyambere, Hajer Gueldich, umwarimu muri kaminuza ya Carthage, Kishore Mahbubani wahoze ari umuyobozi muri Kaminuza Nkuru ya Singapore, na Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere.

Mu gutangiza iki kigo, umwe mu bagitangije, Hailemariam Desalegn yagize ati: "Igihe kirageze kugira ngo iki kigo gishinge imizi mu byifuzo bya Afurika. Ishuri ry'Imiyoborere Nyafurika rizaba ihuriro ryo kurera abayobozi bayobowe n'intego kandi bafite ibyangombwa byose mu guhangana n'ibibazo bikomeye umugabane ufite ndetse no kuvumbura amahirwe ufite yashimangira umwihariko wawo mu bikorwa mpuzamahanga. Iki ntabwo ari ikigo cyigisha gusa, ahubwo ni inzira iganisha ku buyobozi burambye bwa Afurika."

Ikigo cya ASG cyashyizweho mu rwego rwo gukemura ibibazo binyuranye biri ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kungura abayobozi ubumenyi bakeneye kugira ngo hubakwe ubuyobozi buhamye bw'ejo hazaza h'Afurika.

Perezida Kagame ari mu batangije iri shuri


Umunya-Nigeria Prof. Kingsley Moghalu yagizwe Umuyobozi Mukuru w'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (ASG)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND